APR FC yaba yabonye umutoza bafitanye amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Umunya-Serbia Darko Nović ufitanye amateka na APR FC ashobora kuba ari we wagizwe umutoza mukuru w'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

APR FC imaze iminsi iri mu biganiro n'abatoza batandukanye bashakamo uzasimbura umufaransa Thierry Froger uheruka gutandukana n'iyi kipe.

Bivugwa ko APR FC yahisemo Darko Nović wayisezereye mu Mikino Nyafurika ya CAF Champions League muri 2022 ubwo yatozaga US Monastir.

Micky Jr, umunyamakuru wo mur Ghana uri mu batangaje mbere iyi nkuru, yavuze ko Nović w'imyaka 51 utari ufite akazi kuva muri Gashyantare 2024 nyuma yo gutandukana na Al-Bukiryah yo muri Saudi Arabia, azahabwa amasezerano azageza mu 2026.

Darko Nović yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir, Al-Bukiryah yo muri Saudi Arabia baheruka gutandukana, Ikipe y'Igihugu ya Libya n'andi menshi.

Darko Nović biravugwa ko yamaze kumvikana na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yabonye-umutoza-bafitanye-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)