APR FC na Rayon Sports mu ihurizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bimenyekanye ko amakipe abiri y'amakeba, Rayon Sports na APR FC agomba gucakirana mu mukino wo gufungura Stade Amahoro, aya makipe yombi ari mu ihurizo ry'abakinnyi izakinisha.

Mu ijoro ryakeye ni bwo byamenyekanye ko ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ari bwo Stade Amahoro imaze igihe ivugururwa, umukino uzayifungura ukaba ari uwo APR FC izakinamo na Rayon Sports.

Gusa bisa nk'aho ari ihurizo kuri aya makipe kuko yose yari ataratangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 cyane ko APR FC yagombaga gusubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024.

Ibi byatumye bihita bihinduka ikaba igomba kuyisubukura hagati y'uyu munsi n'ejo ku wa Gatatu ni mu gihe Rayon Sports yo izayisubukura ejo ku wa Gatatu.

Ikibazo gikomeye kuri aya makipe ni uko nta bakinnyi bahagije afite kuko nka APR FC abakinnyi ba yo b'abanyamahanga ntabahari yabahaye ikiruhuko bagombaga kugaruka mu cyumweru gitaha kuba yahita ibagarura iminsi yabahaye itarangiye byagorana.

Ikindi ni uko hari abakinnyi benshi yarekuye yari itaramara kubasimbuza, amakuru avuga ko kuri uyu mukino ishobora kwitabaza bamwe mu bakinnyi bakinira Intare FC bakaza kuzuza ikipe.

Ku ruhande rwa Rayon Sports na yo abakinnyi ba yo benshi basoje amasezerano ku buryo abagifite amasezerano batagera kuri 11 babanza mu kibuga ndetse amakuru avuga ko yari itaratangira ibiganiro n'abo ikeneye kuzongerera amasezerano.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iki gitondo Rayon Sports yatangiye ibiganiro na bamwe mu bakinnyi ibona izongerera amasezerano, gusa biragoye ko bose byageza ku wa Gatandatu ibiganiro byarangiye. Biteganyijwe ko iyi kipe na yo muri uyu mukino izakinisha bamwe mu bana bamaze igihe bakora igeragezwa bashakwamo abazamurwa mu ikipe nkuru.

APR FC na Rayon Sports zigiye gukina umukino zidafite abakinnyi buzuye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-rayon-sports-mu-ihurizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)