Korea y'Epfo iratangaza ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo bitemewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo gutanga umwitangirizwa mu mpera z'icyumweru nyuma y'uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka bakinjira muri Koreya y'Amajyepfo.

Abayobozi bakuru b'Ingabo za Koreya y'Epfo (JCS) bagize bati: 'Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ, bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba kurenga. Nyuma y'uko igisirikare cyacu gitanze umuburo mu magambo no kurasa, basubiye mu majyaruguru'.

JCS yagize iti: 'Usibye guhita basubira inyuma kw'abasirikare ba Koreya ya Ruguru nyuma y'amasasu yacu yo kuburira, nta bikorwa bidasanzwe byagaragaye'.

Wakwibaza uti ni iki kiri inyuma y'amakimbirane hagati ya Koreya zombi? Ibi bibaye mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu gace ka Koreya nyuma y'uko Pyongyang yohereje mu majyepfo ibipurizo birimo umwanda nk'ibisigazwa by'itabi n'impapuro zo mu musarani, ndetse rimwe na rimwe harimo amazirantoki n'indi myanda mibi cyane.

Abahagarariye Koreya y'Amajyaruguru bavuze ko ibipurizo ari igisubizo ku bukangurambaga bwakozwe n'abahungiye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru mu majyepfo, ishinja kohereza mu majyaruguru ibipurizo birimo ubutumwa burwanya ubutegetsi.

Mu rwego rwo gusubiza ibyo bipurizo by'imyanda, Guverinoma ya Koreya y'Epfo muri uku kwezi nayo yahagaritse amasezerano ya gisirikare yo kugabanya amakimbirane yo mu 2018 maze itangiza propaganda zamagana amajyaruguru izinyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka. Iki cyemezo cyarakaje Pyongyang, yihanangirije Seoul iyishinja guteza 'ikibazo gishya.'

Amajyaruguru na yo yashinze indangururamajwi? Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyatangaje ko kuwa Mbere cyabonye ibimenyetso ko Amajyaruguru ari gushinga indangururamajwi za yo gusa sibemeza neza icyo ibyo bigamije.

Koreya ya Ruguru yakoresheje n'ubundi indangururamajwi ku mupaka kuva mu myaka ya za 1960, akenshi zitangaza ubutumwa bukeza umuryango wa Kim.

Ariko Pyongyang yahagaritse imikoreshereze yazo muri 2018 igihe umubano hagati ya Koreya zombi wasusurukaga.

Ariko umubano hagati y'impande zombi wongeye kurushaho kwangirika mu myaka mike ishize.

Koreya zombi zikomeje gusa nk'iziri mu ntambara kuva intambara yo mu 1950-53, yarangira irangijwe no guhagarika intambara aho kuba amasezerano y'amahoro.

The post Korea y'Epfo iratangaza ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo bitemewe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/korea-yepfo-iratangaza-ko-abasirikare-ba-korea-ya-ruguru-binjiye-ku-butaka-bwayo-bitemewe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)