Abadepite babona ko umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC ushobora guteza intambara yeruye mu karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki ya 31 Mutarama 2023, iyi komisiyo yahawe inshingano yo gucukumbura uruhare rw'amateka y'abakoloni mu bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, byagize ingaruka ku mibanire y'u Rwanda na RDC no kugaragaza icyakorwa kugira ngo bikemuke.

Visi Perezida w'iyi komisiyo, Muzana Alice, yasobanuye ko impamvu uyu mwuka mubi ukomeje gututumba ari uko Leta ya RDC yakomeje kwinangira, ikavuga ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara rwo rubihakanye kenshi.

Yagize ati 'Uyu mwuka mubi ushobora gukwira mu karere, ukaba wanabyara intambara yeruye mu karere. Nubwo habayeho ibiganiro, ibibazo birakomeje kandi nta cyizere cy'igisubizo kirambye mu gihe cya vuba bitewe n'ukwinangira kwa Leta ya RDC n'ukwijandika muri ibi bibazo kw'amahanga.'

Depite Muzana yagaragaje ko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'iby'i Burayi ndetse n'u Burundi ndetse n'imiryango mpuzamahanga biri gutiza umurindi ibi bibazo, ahanini bigamije kurengera inyungu zabyo mu rwego rw'ubukungu.

Yasobanuye ko Leta ya RDC ikomeje kwifatanya n'umutwe wa FDLR n'indi iwukomokaho irimo CNRD na RUD-Urunana, iyisezeranya kuyifasha guhindura ubutegetsi bw'u Rwanda nk'uko byigeze kuvugwa na Perezida Félix Tshisekedi. Ni mu gihe amahanga yayisabye guhagarika ubu bufatanye, ariko ikica amatwi.

Iyi komisiyo yasanze nta mbaraga z'igisirikare zakemura ibi bibazo, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bihuza impande zihanganye. Yabonye ko kurandura imitwe nka FDLR, kurandura umugambi wa jenoside n'ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC no gucyura impunzi z'Abanye-Congo ari byo byagikemur mu buryo burambye.

Abadepite bagize komisiyo idasanzwe bagaragaje ko umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RDC ushobora guteza intambara yeruye mu karere
Inteko Rusange yagaragarijwe ibyavuye mu bucukumbuzi bw'iyi komisiyo idasanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-babona-ko-umwuka-mubi-w-u-rwanda-na-rdc-ushobora-guteza-intambara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)