Rutsiro: Abajura batemye umucuruzi banamutwara amafaranga arenga miliyoni ebyiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yabwiye IGIHE ko abateye urugo rw'uyu mucuruzi bagera kuri bane ndetse umwe yamumenye ku buryo yamaze gutabwa muri yombi

Yagize ati 'Nibyo bateye mu rugo rw'umucuruzi ucuruza amatungo magufi uyakura inaha akayohereza Mahoko ubwo bakindaguranye bamutema ku maboko ariko yabashije kumenyamo umwe uba mu Murenge wa Nyundo.'

Yakomeje avuga ko mu gitondo ubuyobozi na Polisi ndetse na DASSO babyukiye mu mukwabo ndetse uyu mugabo bivugwa ko yari kumwe n'abandi bateye uyu mucuruzi akamumenya bamutaye muri yombi banamufatana amafaranga mu rugo rwe.

Yongeyeho ko uyu mucuruzi yajyanywe ku Kigo Nderabuzima aravurwa ku buryo yahise ataha ndetse uyu mugabo bikekwa ko yari kumwe n'itsinda ryamuteye ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Umucuruzi yatewe n'abagizi ba nabi baramutema banamwiba miliyoni ebyiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abajura-batemye-umucuruzi-banamutwara-amafaranga-arenga-miliyoni-ebyiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)