Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu muri Arabie Saoudite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izitabirwa n'abandi bayobozi mu biganiro bizayoborwa n'Umwami w'ubwo Bwami, Mohammed bin Salman.

Umukuru w'Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry'Isi, cyitwa 'New Vision for Global Development.'

Ni ibiganiro bizibanda cyane ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w'Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.

Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y'ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, dore ko nk'ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanutse ku kigero cya 4% mu 2023 ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2022.

Ibi byerekana uburyo ubukungu bw'Isi bushobora kugirwaho ingaruka zishobora no kugera ku mibereho y'abatuye Isi. Ibibazo birimo ihangana hagati y'ibihugu ni kimwe mu bituma iki kibazo gikaza umurego muri rusange.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga mu Mujyi wa Riyadh
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru batazanga ibiganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ategerejwe-muri-arabie-saoudite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)