Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mbibili mu Karere ka Rusizi ku wa 26 Mata 2024, ari nabwo hibutswe ku nshuro ya 30 abikorera bo muri iyi ntara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bikorwa by'itotezwa Abatutsi bakorewe muri Jenoside harimo ikiswe "umusangiro" aho abicanyi bafataga inka zabo bakazibaga bakazirya.
Mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe barimo abari batunze inka zikaribwa n'Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mutesa Jean Bosco wo mu Karere ka Rusizi, washumbushijwe nyuma y'uko inka ye yatemwe n'abagizi ba nabi umwaka ushize ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi naratashye ngeze mu rugo nsanga abagizi ba nabi bantemeye inka, bituma nyigurisha imburagihe. Ndanezerewe kuba abikorera banyibutse bakaba banshumbushije'.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kugaya abikorera bagize uruhare mu kwica Abatutsi no gushima ubutwari bw'abikorera bagize uruhare mu kurokora Abatutsi.
Nkurunziza yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside, igihugu kikabona umutekano, avuga ko ubu abikorera bakora imirimo yabo batuje, ari nayo mpamvu bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n'Umukuru w'igihugu kugira ngo Abanyarwanda babone amata.
Ati 'Uyu munsi twatanze inka 20 hano mu karere ka Rusizi, ariko igikorwa kizakomeza no mu tundi turere tuzatanga inka 60 mu Ntara y'Iburengerazuba'.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko abikorera b'uyu munsi bari gufatanya na Leta kubaka igihugu no kugiteza imbere bitandukanye n'ibyakozwe na bamwe muri bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Iyo urebye ibibi byinshi byakozwe n'abikoreraga muri Leta za mbere no mu gihe cya Jenoside ukagereranya n'ibyo ab'ubu bari gukora mu kongera kucyubaka no kugisana ni ikinyuranyo. Turabasaba gukomeza muri uwo mujyo'.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi ruruhukiyemo imibiri 14.289 irimo abarenga 1000 babonetse umwaka ushize mu isambu ya paruwasi.
Buri mwaka mu gikorwa cyo kwibuka, abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremera abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu kubafasha kwibuka biyubaka.



