Moses Turahirwa wa Moshions yeruye avuga ko ari umukobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli Moïse Turahirwa wanashinze inzu y'imideli ya Moshions, yongeye kurikoroza avuga ko ari umukobwa.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, aho yagaragaje ko agiye muri Kenya asaba abatuye iki gihugu kuza kugura ibicuruzwa bye kuko ari mushiki wa bo (mushiki w'umuntu aba ari umukobwa ubundi).

Ati 'Nairobi, umwenda w'umukiro Imandwa yawubazaniye. Muze muri benshi, mubwire n'abarwayi baze mbakize. Munzanire ayo mafaranga nka mushiki wanyu nimanukire!''

Ubu butumwa bwatumye benshi bamwibazaho, bamwe bagenda bagaragaza ko ashobora kuba afite ikibazo cy'uburwayi.

Uyu munyamideli ukunda kugaruka mu mitwe ya benshi, yashyize hanze ubu butumwa nyuma y'ubundi yari yashyize kuri Twitter ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 26 Mata 2024 agaragaza ko yasohowe mu ndege kubera ko imbwa zarimo zihumuriza igikapu cye kikamoka.

icyo gihe yagize ati "Ngo imbwa igeze ku gikapu cyanjye iramoka iramoka baza kunkura ku ndege, ngereyo nsanga ikibuga cyose cyuzuye inzego zumutekano."

Yakomeje asaba RwandAir ko igikapu cye kitagomba gusigara i Kigali, ati 'Ndabasabye icyo gikapu ntigisigare, nigisigara turisiba'.

RwandAir yasubije Turahirwa, imumenyesha ko igikapu cye nta kibazo gifite. Turahirwa na we yasubije ubu butumwa agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo RwandAir yakemuye ikibazo cye, ati "Muri aba mbere, igikapu cyangezeho."

Ibo byose byaje bikurikira amafoto ye yambaye ubusa buri buri yashyize hanze mu kwezi gushize kwa Werurwe 2024 na bwo agateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

Dear @FlyRwandAir Ndabasabye iyo bag ntisigare, wallah nisigara turisibaaaa… https://t.co/0bcbr01bVp

â€" Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 26, 2024

Nairobi,🇰🇪 umwenda wumukiro Imandwa yawubaziniye,… muze muri benshi, mubwire nabarwayi baze mbakize. Munkozemo Izo Mpesa Nka mushiki wanyu nimanukire! pic.twitter.com/ZzRKX6j7f0

â€" Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 27, 2024

Moses yavuze ko ari umukobwa



Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-wa-moshions-yeruye-avuga-ko-ari-umukobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)