FERWABA yungutse irushanwa rishya rizajya ritanga itike ya Zone 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, rigiye gutangiza irushanwa rya Rwanda Cup aho ikipe izajya iryegukana izajya ihagararira u Rwanda muri Zone 5.

Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kongera umubare w'imikino, kongera ihangana muri uyu mukino no kuzamura impano z'abakinnyi bakiri bato hirya no hino mu gihugu cyane ko rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.

Rwanda Cup ikaba izajya iba mu byiciro byombi, abagabo n'abagore, gusa mu cyiciro cy'abagabo amakipe 4 yasoje shampiyona ari imbere azajya yinjiramo irushanwa rigeze muri 1/4, nk'uko visi perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard yabisobanuye.

Ati "niba irushanwa rizazamo amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, urebye urwego rwa yo n'ayo makipe akomeye biratandukanye cyane, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro ko amakipe 4 ya mbere muri shampiyona azajya yinjiramo irushanwa rigeze muri 1/4."

"Mu bakobwa ho kubera ko amakipe yiyandikishije ari make twasanze byagorana dufata APR WBBC yabaye iya mbere iyobora itsinda na REG yabaye iya kabiri iyobora irindi tsinda."

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuriha imbaraga, amakipe akajya aryitabira yumva ko hari icyo arwanira, ikipe izajya iritwara izajya ihagarararira u Rwanda muri Zone 5.

Ati "kuryitabira ni ubushake, ariko twaricaye turareba mu rwego rwo kuriha imbaraga kugira ngo n'amakipe ajye aryitabira yumva hari icyo arwanira, tuvuga ko ikipe izajya iryegukana izajya ihagararira u Rwanda mu mikino y'amakipe y'akarere ka 5 (Zone V)."

"Mu bakobwa ho izajya iritwara izajya ihabwa amahirwe yo gukina ijonjora rya Africa Women Basketball League."

Mu gihe ikipe yabyegukana byombi (shampiyona na Rwanda Cup), iyo byahuye ku mukino wa nyuma, ni ukuvuga iya kabiri muri Rwanda Cup ni yo izajya ikina amarushanwa yavuzwe haruguru.

Mu bagabo uretse amakipe 4 ari yo; APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na Espoir BBBC azajyamo irushanwa rigeze muri 1/4, amakipe 17 ni yo yiyandikishije akaba agabanyije mu matsinda 4, itsinda A ririmo K Titans, Kepler, Flame, RP IPRC Musanze na EAUR BBC, itsinda B ririmo Tigers BBC, The Hoops, Rebero Academy na Greater Virunga.

Itsinda C ririmo UGB, Intare, Black Thunders na Igihozo Ste Peter. Itsinda D ririmo Inspired Generation, Azomo, UR Kigali na Its Kigali.

Mu bagore amakipe ni 7 ari mu matsinda 2, itsinda A ririmo APR WBBC, RP IPRC Huye na EAUR. Itsinda B ririmo REG WBBC, The Hoops, UR Kigali na Kepler.

Iri rushanwa rizaba ku bufatanye na Forrzza, biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 9 Kanama 2024.

Nyirishema Richard, visi perezida wa FERWABA yavuze kuri gahunda zose zijyanye n'irushanwa rya Rwanda Cup
Thierry Shema wa Forzza na we yari mu kiganiro n'itangazamakuru cyasobanuriwemo byinshi bijyanye n'iri rushanwa
N'abayobozi b'amakipe bishimiye iri rushanwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/FERWABA-yungutse-irushanwa-rishya-rizajya-ritanga-itike-ya-Zone-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)