Misiri yihariye Imidali muri shampiyona ya 'Gymnastique rythmique', u Rwanda rutahira kwakira gusa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Misiri yihariye imidali muri shampiyona ya Afurika ya 'Gymnastique rythmique' imaze iminsi ibera i Kigali, ni mu gihe u Rwanda bitagenze neza.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 ni bwo iyi shampiyona ya 'Gymnastique rythmique' yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe.

Iyi shampiyona yahurije hamwe ibihugu 13 birimo u Rwanda aho intego ari ugushaka itike y'imikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024.

Hakinwe ibyiciro bine mu bakiri bato n'abakuru birimo 'Ribbon, Hoop, Clubs na Balls' aho abakinnyi bakinaga ku giti cya bo ndetse bakanakinira mu makipe.

Ni irushanwa ikipe y'igihugu y'u Rwanda itahiriwe aho nubwo intego yari umudali ariko yaje kuvamo ku ikubitiro nta mudali ibonye.

Muri rusange Misiri ni yo yakusanyije imidali myinshi, aho yegukanye imidali 16, harimo 9 ya Zahabu, 4 y'Ifeza ndetse 3 y'Umuringa.

Angola yegukanye imidali 6, harimo umwe wa Zahabu, 2 y'Ifezi n'itatu y'Umuringa.

Afurika y'Epfo yegukanye imidali 5, 4 y'Ifeza n'umwe w'Umuringa. Tunisia yegukanye imidali 3 y'Umuringa.

Mu cyiciro cy'abakuru, mu gukina hakoreshejwe agapira 'ball', umunya-Misiri, Aliaa Saleh ni we wabaye uwa mbere yegukana umudali wa Zahabu, yakurikiwe na mugenzi we wo mu Misiri, Habiba Marzouk wabaye uwa kabiri ahabwa umudali w'ifeza, ni mu gihe uw'umurunga wegukanywe na Luana Gomez ukomoka muri Angola.

Mu gukoresha uruziga cyangwa 'Hoop', umudali wa Zahabu watashye mu Misiri aho wegukanywe na Aliaa Saleh, umudali w'Ifeza utaha muri Angola wegukanywe na Luana Gomez ni mu gihe Habiba Marzouk ukomoka mu Misiri ari we wegukanye umudali w'Umuringa.

Mu gukina hakoreshejwe umugozi 'Ribbon', Mariem Seliem ukomoka mu Misiri ni we wahize abandi yegukana umudali wa Zahabu, mugezi we Aliaa Saleh yegukana uw'Ifezi ni mu gihe Luana Gomez ukomoka muri Angola yabaye uwa 3 yegukana umudali w'Umuringa.

Mu cyiciro cya 'Clubs' umunya-Angola, Luana Gomez yahigitse abanya-Misiri bari bamuzengereje aba ari we wegukana umudali wa Zahabu, Habiba Zarmouk ukomoka mu Misiri yegukanye umudali w'Ifeza ni mu gihe Aliaa Saleh yegukanye umudali w'Umuringa.

Buri umwe wese yerekanaga icyo ashoboye
Muri Hoop, Aliaa Saleh yabaye uwa mbere, Luana Gomez aba uwa kabiri, Habiba Marzouk aba uwa 3, bahembwe na perezida wa Gymnastic ku Isi, Morinari Watanabe na Rwemarika
Muri Ball, Aliaa Saleh yabaye uwa mbere, Habiba Marzouk aba uwa kabiri, Luana Gomez aba uwa 3
Muri Clubs, Luana Gomez yabaye uwa mbere, Habiba Marzouk aba uwa kabiri ni mu gihe Aliaa Saleh yabaye uwa gatatu
Muri Ribbon, Mariem Seliem yabaye uwa mbere, Aliaa Saleh aba uwa kabiri, Luana Gomez aba uwa gatatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/misiri-yihariye-imidali-muri-shampiyona-ya-gymnastique-rythmique-u-rwanda-rutahira-kwakira-gusa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)