Kigali: Huzuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rwibutso rwubatswe kuri Ruliba rukanitwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, Nibwo bwa mbere rwibukiweho hibukwa ku nshuri ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kigali.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko bishimiye ko bubakiwe urwibutso rwa Jenoside kuri uyu mugezi bitewe n'uko yajugunywemo imibiri myinshi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Harindintwari Bosco yagize ati 'Byaratubabazaga cyane kubera ko nta rwibutso rwa Jenoside twari dufite kandi aha hariciwe Abatutsi benshi.'

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yavuze ko bishimiye uru rwibutso rwubatswe muri uyu Murenge.

Ati "Kuba huzuye Urwibutso nk'uru twabyishimiye kuko twabonye iwacu, kuko ubu aha niho iwacu kubera ko bizajya bidufasha cyane mu gihe cyo kwibuka nk'iki."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uru rwibutso rwa Jenoside rwitiriwe umugezi wa Nyabarongo bitewe n'uko Abatutsi benshi bayijugunywemo.

Ati "Rwiswe Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo kubera ko amateka ya Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abayiciwemo, hakaba n'abandi bicirwaga ahandi bakaza bakayijugunywamo."

Yongeyeho ko uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 30 Frw ndetse rwubatswe n'umufatanyabikorwa Gamico kandi ruzafasha cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe imiryango ikajugunywa muri Nyabarongo.

Amarembo y'Urwibutso rwa Nyabarongo
Urwibutso rwa Nyabarongo ruzafasha abaturage kumenya amateka y'Umugezi wa Nyabarongo
Uru rwibutso turiho amazina ya bamwe mu bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-huzuye-urwubutso-rwa-jenoside-rwa-nyabarongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)