Gasabo: Hatewe ibiti 1000 mu kubungabunga ibidukikije no kwimakaza imirire myiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro ubu bukangurambaga, Skol n'aba bafatanyabikorwa bayo bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, aho hibanzwe ku gutera ibiti by'imbuto ziribwa zirimo avoka n'imyembe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere kubungabunga ibidukikije no kwita ku mirire myiza.

Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yagaragaje ko gahunda yo gutera ibiti igamije kurengera ibidukikije kandi ko itanga icyizere cy'ubufatanye hagati yayo n'abafatanyabikorwa.

Ati 'Ni ibiti by'imbuto bizafasha mu mirire myiza y'abana n'abantu bakuru. Icya kabiri ibiti twateye ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije nk'uko ari gahunda y'Igihugu cyacu.'

Yagaragaje ko binyuze muri gahunda zinyuranye zafashije Rayon Sports WFC kugenda imenyekana harimo n'icyo gikorwa cyo gutera ibiti aho hafatwa igitego kimwe kikabarirwa ibiti 50.

Ku ruhande rwa Perezida wa Orion BBC, James Mutabazi, yashimye uko intego bari bafite batangiza gahunda yo gutera ibiti iri kugenda igerwaho bafatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati 'Twifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata aho twateye ibiti 1000, muri byo hari ibyo duha abaturage ngo bakoreshe mu ngo. Iyo gahunda iratanga umusaruro, ngira ngo uyu munsi twateye ibiti by'imbuto ariko turateganya gutera ibindi biti 5000 mu guhuza n'amanota n'ibitego byatsinzwe.'

Mutabazi yavuze ko bahisemo gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kugira ngo bagire uruhare mu mpinduka binyuze mu mukino wa Basketball.

Musoni Patrick ukinira Orion BBC yagaragaje ko kubona bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti bibatera ishema bikanarushaho kuyikundisha abaturage.

Ati 'Muri ibi bihe abakinnyi benshi basigaye baza gukinira aha ngaha cyane. Iyo baje bagasanga igihugu gisa neza, ari umujyi urengera ibidukikije bidutera ishema. Kuba nk'abakinnyi tubigiramo uruhare bituma wa mukino wacu urushaho gutera imbere byihuse.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yashimye igikorwa cyo kwitanya n'abaturage mu gutera ibiti by'imbuto ndetse anasaba abaturage gukomeza kubifata neza no kubyitaho.

Yibukije abaturage ko ibiti bateye bifite uruhare rukomeye kuko bibunganbunga ibidukikije, bikarwanya imirire mibi ndetse bikanazana ubwiza bw'Umujyi urengera ibidukikije.

Ubuyobozi bwa Skol Brewry bwishimiye uko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro ku baturage mu bice bitandukanye by'igihugu kigenda gikorwamo kandi ko buzakomeza ubufatanye n'ayo makipe.

Skol itanga amafaranga mu gushaka ibiti biterwa no kumenya aho bijyanwa cyane ko isanzwe ifitanye amasezerano na Minisiteri y'Ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, ashyikiriza umuturage igiti cy'imbuto
Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, atera igiti
Abaturage bishimiye ibiti by'imbuto byo gutera bahawe bizabafasha guhanga n'imirire mibi
Umuyobozi Mukuru wa Skol aganira na Perezida wa Rayon Sports WFC muri uyu muganda
Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidel atera igiti
Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko gutera ibiti bizafasha mu mirire myiza y'abaturage
Perezida wa Orion BBC yishimira ko intego ye iri kugerwaho
Perezida wa Orion BBC Mutabazi James yanejejwe n'intambwe ikomeje guterwa muri ubwo bufatanye
Nyuma yo gutera ibiti habayeho kwidagadura
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC na bo bishimiye gufatanya n'abaturage gutera ibiti by'imbuto ziribwa
Abaturage bishimiye gutera ibi biti kuko bizabafasha byinshi
Abakinnyi ba Orions BBC bitabiriye uyu muganda mu bukangurambaga bwo gutera ibiti
Abayobozi ba Rayon Sports bafatanye ifoto n'aba Skol

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-hatewe-ibiti-1000-mu-kubungabunga-ibidukikije-no-kwimakaza-imirire-myiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)