Inteko y'u Bwongereza yashimangiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igitondo cyo ku wa 22 Mata 2024, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yari yateguje ko iby'iyi gahunda bigomba kurara bisobanukiye mu Nteko; kuko abantu benshi bari barambiwe gutegereza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Icyatorwaga kuri uru rwego ni umushinga w'amavugurura wateguwe n'abatavuga rumwe na guverinoma, wari ugamije gukereza ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Abagize Inteko muri iki cyiciro bawanze bidasubirwaho, bemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo nta mpungenge abimukira bakwiye kugira mu gihe bazaba barurimo.

Umunyamabanga ushinzwe Umutekano w'imbere mu Bwongereza, James Cleverly, yanditse ku rubuga X ko nyuma y'aho iyi gahunda itowe, ikizakurikiraho mu minsi iri imbere ari uko izahinduka itegeko, itangire gushyirwa mu bikorwa.

Cleverly yagize ati 'Uyu munsi ni ingenzi cyane muri gahunda yacu yo guhagarika ubwato. Umutekano w'iyi gahunda watsindiye mu Nteko kandi uzahinduka itegeko mu minsi iri imbere. Iri tegeko rizaturinda abantu bashaka kwitwaza amategeko, bagerageza gukumira iyoherezwa ry'abimukira.'

Uyu muyobozi yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yigenga, kandi ko iha guverinoma ububasha bwo kwanga kubahiriza ibyemezo by'inkiko zo ku mugabane w'u Burayi.

Sunak yari yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere. Nyuma y'iri tora, Minisitiri Cleverly yavuze ko agiye gutegura inzira iya mbere izanyuramo.

Abagize icyiciro cya nyuma cy'Inteko bo bari bagaragaje ko bashyigikiye uyu mushinga w'amavugurura, ariko kuri uyu wa 22 Mata 2024 bemeye ko gahunda ihinduka itegeko. Ni nyuma y'aho ibyiciro byombi binaniwe guhuza.

Guverinoma y'u Bwongereza yemeje ko yamaze kumvikana na sosiyete y'indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa ahambaye yo kubaherekeza.

Minisitiri Cleverly yatangaje ko agiye gutegura inzira indege ya mbere izanyuramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-u-bwongereza-yashimangiye-ko-abimukira-boherezwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)