Guverineri Kayitesi yasabye amadini kumva ko uburezi atari ubwa Leta gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 19 Mata 2024,ubwo yasuraga ikigo cy'ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya kigenga kiri mu karere ka Muhanga, akanataha ibyumba by'amashuri 8 n'ubwiherero 30 byahubatswe mu rwego rwo kongera ibyumba abana bigiramo.

Guverineri Kayitesi, yavuze ko Leta ishima abagira uruhare mu burezi bose mu by'umwihariko Kiliziya Gatolika, ku ruhare igira mu nkingi y'uburezi bafatanya mu burezi bufite ireme, batoza abana uburere ndetse n'uburezi buboneye

Ati 'Uruhare rwa Kiliziya n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi ni ntagereranywa, kandi turarushima. Niba ishuri nk'iri ritekereje kwivugururira inyubako nk'izi za miliyoni zirenga 230, ibi biba ari inyunganizi ikomeye igihugu kibonye kuko abaryigiramo ni abana b'abanyarwanda.''

'Iyo habonetse igikorwaremezo icyo ari cyo cyose cyagura ishuri, ntabwo dushidikanya ko bizamura ireme ry'uburezi, abana bagakomeza kugira imyigire myiza.''

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa,Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashize iri shuri, yibukije urugendo rw'urwego rw'uburezi mu Rwanda, n'ukuboko kwa Kiliziya Gatolika.

Ati' Kiliziya Gatolika, by'umwihariko Diyosezi ya Kabgayi mpagarariye, ifite amateka maremareme mu burezi bw'Umunyarwanda. Muri iyi Diyosezi iyo urebye usanga ari ho hanabaye amashuri ya mbere na mbere hano mu gihugu, dore ko ari naho habaye icyicaro cya mbere cy'ubuyobozi bwa Kiliziya.''

'Iyo ntego rero ntitwayiteshutseho, ibyo dukora byose biri mu murongo w'ayo mateka yo kuva kera na kare agamije mu gukomeza kubaka uburezi bufite ireme mu kurera umwana w'umunyarwanda.''

Musenyeri Ntivuguruzwa, yakomeje avuga ko uburezi buri imbere mu butumwa bwa Kiliziya, kandi bukaba uburezi bufata imfuruka zose mu buzima bwa muntu, haba ubwenge,umutima, imibereho ndetse bukanarera impano mu nguni ze zose kugira ngo azabe umuntu uhamye 'nk'uko Imana ibyifuza'.

Uwambaza Brigitte wo mu Karere ka Muhanga,mu Murenge wa Nyamabuye, yabwiye IGIHE ko yishimisha umusaruro ukomoka mu burezi butangwa n'amashuri ashamikiye ku madini by'umwihariko Kiliziya Gatolika.

Ati 'Twe nk'ababyeyi, kurerera mu bigo bya Kiliziya biduha umutekano wuzuye, kuko uretse n'ubumenyi batanga batanga n'uburere, ibyo rero bikaba ari ingenzi mu mikurire yuzuye y'umwana.''

Havugimana Gallican wo mu Murenge wa Shyogwe mu Kagali ka Ruli,mu Karere ka Muhanga, we yavuze ko Kiliziya bayifata nk'undi mubyeyi uha uburezi bukwiye abana babo, bityo ko uruhare rwayo ari ntasimburwa.

Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y'Amajyepfo ari kumwe n'abashumba ba Kiliziya Gatorika muri Diyozi Kabgayi ndetse na Meya wa Muhanga mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibyumba bishya by'amashuri
Kiliziya Gatolika ishimwa uruhare igira mu burezi n'uburere iha abana b'u Rwanda
Bimwe mu byumba by'amashuri byatashye ku mugaragaro.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yasabye-amadini-kumva-ko-uburezi-atari-ubwa-leta-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)