Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni kimwe mu byemezo bikubiye mu Nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024. Yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Mu bandi bayobozi bahawe imyanya n'iyi Nama y'Abaminisitiri harimo Barbara Akaliza wagizwe Umuyobozi ugushinzwe gukumira ibiza bikomoka ku mikorere yo mu nda y'Isi, mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB.

Undi ni Esther Mugire wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe kugenzura inzego z'ibanze. Muri iyi Minisiteri kandi Boniface Ruterana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, ni mu gihe Godfrey Kayigana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.

Urundi rwego rwahawe abayobozi ni Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'lterambere mu Nzego z'lbanze (LODA). Pascal Gashumba yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe igenamigambi ry'inzego z'ibanze, Maurice Nsabibaruta we agirwa Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'abaturage no guhuza ibikorwa.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024 pic.twitter.com/T48mYmf3jX

â€" Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) April 25, 2024




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyepfo-n-iy-amajyaruguru-zahawe-abanyamabanga-nshingwabikorwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)