Musanze: Imiryango irenga 1500 ikeneye kubakirwa no kuvugururirwa inzu ituyemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo gihangayikishije Akarere cyane kuko iyo ugendeye ku muvuduko wo kubakira abatishoboye Akarere n'abafatanyabikorwa bako bariho usanga ari ibintu bizafata igihe kinini. Bubakira imiryango 120 gusa buri mwaka ibintu byasaba imyaka igera kuri 15 ngo ikibazo gikemuke.

Aha niho Akarere ka Musanze gahera kuvuga ko gakomeje gushakisha abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda no gukomeza gukora ubuvugizi ku zindi nzego kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobard, avuga ko buri mwaka bagerageza kugaragaza bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage n'iki kirimo ariko ko bagiye kurushaho kwegera no gukorana n'abafatanyabikorwa kugira ngo bagabanye uburemere bwacyo.

Yagize ati "Dushaka gukorana n'abafatanyabikorwa nibura tukajya tubagabanya, nibura tukavuga ngo niba hari hoteli ikorera aha n'aha tukayegera tukayisaba ko yadufasha kubakira abo baturage. Bishobora kudufasha."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bari no muri gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage uburyo bwo kwiteza imbere kuko hari abo bigaragara ko usanga bararangaye cyangwa bagasesagura duke baba bafite bakisanga mu bukene bwo gufashwa.

Ati "Ariko turakomeza no kwigisha abaturage bacu no kwivana mu bukene, kuko hari aho usanga umugabo atandukanye n'abagore batatu cyangwa bane, akagurisha isambu kandi yarigeze inzu akajya gutungira undi mu kintu kimeze nka nyakatsi cyangwa ihema, urwo rero ni urwego abantu bakwiye kurenga ndetse tukanareba niba abo twubakira bazifata neza nk'uko bikwiye. Icyo dusaba abaturage bose ni uko ibyo bafite bakwiye kubiheraho bakiteza imbere."

Abaturage batuye mu nzu zishaje n'abatagira aho bakinga umusaya, bo bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye, bagasaba ko bafashwa kugira amacumbi adashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Barinda Evariste ni umwe muri bo, yagize ati "Kubera ukuntu iyi nzu ari nto, kuryama ntibiba byoroshye ndetse nijoro iyo imvura iguye turara tunyagirwa ibintu byose bikajandama. Nta bushobozi dufite keretse leta cyangwa abagiraneza badufashije kuko akabanza ko turakifitiye."

Maniraguha Esther nawe yagize ati "Tubayeho nabi kuko iyo mbonye umusiri (guhingira abandi), nibwo bampa 1000Frw nkagihahisha njye n'uyu mwana wanjye tukarya. Iyi nzu ni iy'umuntu yantije kandi nayo irava cyane kuko amabati hagati ntabwo ahuje ndetse na kiriya gikuta cyaratembye cyenda kugwa. Dukeneye ubufasha tukabona inzu."

Muri izi nzu zigera kuri 1595 harimo 1423 bigaragara ko zishaje zikaba zigomba gusanwa, n'izigera ku 172 zigomba kubakirwa abatagira amacumbi.

Imiryango irenga 1500 yo mu Karere ka Musanze ikeneye kubakirwa no kuvugururirwa inzu ituyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-irenga-1500-ikeneye-kubakirwa-no-kuvugururirwa-inzu-ituyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)