Imodoka za 'automatique' zigiye gutangira gukoreshwa mu gukorera permis - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko 'hashingiwe ku myanzuro y'inama y'Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya 'automatique'.

Yakomeje ivuga ko 'Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'manuel' bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' na 'manuel'.

Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.'

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/permis-zihariye-z-imodoka-za-automatique-zizatangira-gutangwa-ryari




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-za-automatique-zigiye-gutangira-gukoreshwa-mu-gukorera-permis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)