Gafotozi yaguye hasi! Ibyaranze ibirori by'is... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 17 Mata 2024, ni bwo Victoria Beckam, umuhanzikazi akaba n'umuhanzi w'imideli wamamaye cyane ubwo yabaga mu itsinda rya 'Spice Girls' ndetse akaza kurushaho kwamamara ubwo yarushingaga na David Beckham wahoze ari umukinnyi w'umupira ukomeye ku mugabane w'Uburayi, yujuje imyaka 50 y'amavuko.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ya Victoria, byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, bibera ahitwa Oswald's, akabari k'abanyamuryango gusa gaherereye i Londres mu Bwongereza. Uyu mugore wamaze kubaka izina mu myidagaduro, yaserukanye n'umugabo we ndetse n'abana babo.

Muri ibi birori yakorewe by'akataraboneka, Victoria yagaragaye yambaye ikanzu ndende y'icyatsi kibisi, yitwaje imbago ebyiri nyuma yo kuvunikira mu myitozo ngororamubiri nk'uko umugabo we David Beckham yabitangaje muri Gashyantare uyu mwaka.


Victoria Beckham ubwo yageraga ahabereye ikirori cyo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko

Bamwe mu byamamare byitabiriye ibi birori, harimo abo babanye mu itsinda rya 'Spice Girls;' Geri Halliwell [Ginger Spice], Mel B [Scary Spice], Mel C [Sporty Spice] na Emma Bunton [Baby Spice] baserutse mu myambaro myiza ibereye ijisho, umuhanzi w'umunyamerika Marc Anthony waserukanye n'umugore we, Nadia Ferreira agatoki ku kandi n'umukinnyi wa filime w'umwongereza Jason Statham waserukanye n'umukunzi we, Rosie Huntington-Whiteley.

Mu bandi bashyitsi b'imena bifatanyije na Victoria, harimo icyamamarekazi mu bijyanye no gukina ndetse no gutunganya amafilime muri Amerika; Eva Longoria watambukanye n'umugabo we José 'Pepe' Bastón, umuvandimwe wa Victoria; Luoise Adam, mushiki wa David Beckham n'abandi.

Kamwe mu dushya twabaye muri ibi birori, ni uko umufotozi wari ugiyeyo gufata amafoto yaguye hasi akavunika hanyuma akaza guhagurutswa n'icyamamare Tom Cruise wari witabiriye ibirori bya Victoria.

Umunsi umwe mbere y'isabukuru ye y'amavuko, Victoria yagiye ku rubuga rwa Instagram arandika ati: 'Mu gihe nitegura gutera intambwe ninjira muri 50, ndumva nishimiye cyane kuba nshoboye kugera kuri iyi ntambwe.

Narahiriwe ariko kandi ndanyuzwe cyane bidatewe gusa n'aho ngeze nk'umugore, ahubwo bitewe na none n'aho ibijyanye n'ubuhanzi bw'imideli ndetse n'ibirango byanjye bigeze. Icyifuzo cyanjye cyahoraga ari ukongerera imbaraga abagore no kubumvisha ko ari verisiyo nziza yabo ubwabo. Kuri njye, ibyo byasobanuraga kwizera ibyiyumvo byanjye n'uko ntazigera mbangamira icyerekezo cyanjye cyihariye.'

Uyu munyamideli, yongeyeho ko urugendo rwo kwisanga yabaye icyamamare muri Spice Girls kugeza abaye ikirangirire mu buhanzi bw'imideli, rwamwigishije kurushaho gutekereza kure, aboneraho no kubwira abantu bose kumenya gutekereza kure kuko aricyo kizabafasha kugera kuri byinshi bizatuma bakurikirwa na buri wese.

Muri ubwo butumwa burebure, Victoria ntiyazuyaje gushimira umugabo we, David Beckham wamushyigikiye muri byose mu rugendo rw'imyaka 25 bamaze barushinze, ashimira n'abana babo bane barimo umukobwa umwe n'abahungu batatu batahwemye kumwereka ko bari kumwe nawe kandi bamwizeye.

Ati: 'David Beckham; nkushimira iteka urukundo rwawe ruzira imipaka n'inkunga yawe ndetse no ku bw'abana bacu beza. Bana bacu, muranyuzuza. Ndishimye cyane kandi ntewe ishema n'abantu b'ineza, bakunda gukora, kandi bafite impano mukomeje kuvamo.'

Victoria Beckham w'imyaka 50 y'amavuko yarushinze na David Beckham w'imyaka 49 mu 1999. Urugo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n'ibikorwa bya David birimo no guca inyuma umugore we ku banyamideli bazwi cyane mu Bwongereza.


Victoria Beckham yakorewe ibirori byo kwishimira isabukuru ye

Ni uko Victoria Beckham n'umuryango we baserutse ku isabukuru ye y'imyaka 50

Ku isabukuru ye, Victoria yashimiye umugabo we David wamubaye hafi mu myaka 25 bamaze barushinze

David n'umukobwa we

Abahungu ba Victoria na David baherekeje umubyeyi wabo


Gafotozi wari uje gufotora muri ibi birori yaguye hasi ananirwa kugenda


Yatabawe n'umukinnyi wa filime Tom Cruise wari witabiriye ibirori

Ginger Spice ni uko yaserutse

Scary Spice yatambutse mu ikanzu itukura

Sporty Spice na Baby Spice ni uko baserutse

Inshuti magara ya Victoria, Eva yatambukanye n'umugabo we


Rosie n'umugabo we

Marc Anthony n'umugore we

'Parrain' wa David Beckham nawe yitabiriye


Umuvandimwe wa Victoria yari ahari


 

 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142140/gafotozi-yaguye-hasi-ibyaranze-ibirori-byisabukuru-ya-victoria-beckham-wayizihirije-mu-mba-142140.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)