Ibyaha by'abakangisha abandi gushyira hanze amashusho y'urukozasoni bikomeje kwiyongera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyaha avuga ko gitangiye gukura cyane dore ko kuva mu 2019 RIB yakiriye ibirego bijyanye n'iki cyaha bigera kuri 46, kandi imibare igaragaza ko byagiye byiyongera buri mwaka.

Dr Murangira yatangarije Kiss FM ko mu 2019 bakiriye ibirego bitatu , 2020 bakira ibirego umunani, 2021 bakira 12, 2022 bakira ibirego umunani naho mu 2023 bakira ibirego 15.

Iki cyaha cya Sextortion ni ugukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y'umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana.

Dr Murangira yavuze ko ibi bitangirira ku bantu byitwa ko bakundana cyangwa se bahujwe n'ubusambanyi nyuma bagashwana cyangwa se hakagira undi umuntu ugera ku mashusho yabo ayakuye aho bayabitse.

Ati 'Hari icyaha kiri kwaduka cyane twakita sextortion , ni ugukangisha gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'ubwambure bw'umuntu asambana ukagira ibyo umutegeka cyangwa umusaba, mu mategeko tubyita gukangisha gusebanya.'

'Iki ni icyaha cyiganje mu rubyiruko ariko bigenda bigaragara no mu bakuze. Hari igihe usanga bamwe babikoresha umwe yihimura ku wundi cyangwa se abikora agira ngo agire ibyo amusaba cyane cyane amafaranga.'

Dr Murangira yavuze ko bitangira abantu bavuga ko bakundana, bakohererezanya amafoto.

Ati 'Bisigaye biri hagati y'abantu bakundana , akakubwira ngo ndagukumbuye mpa ifoto yawe ugiye kuryama, na we ukayimuha koko , Ese wa mukunzi wawe wo mu Bubiligi cyangwa ahandi wohereje ya mafoto nimushwana uzi uko bizagenda bite ? Atangira kukubwira ngo keretse niwemera ko dusubirana nubyanga amashusho ndayashyira hanze. Usanga hari ugusaba amafaranga , cyangwa se akagusaba ko mwakomeza kujya mukora ibyo bikorwa by'ubusambanyi cyangwa se ukamuha andi mafoto cyangwa ikindi kintu umukorera.'

Usibye abasaba bagenzi babo amafoto bambaye ubusa hari n'abategana camera mu byumba bagiye guhuriramo agafata amashusho azagukangisha.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kwirinda abantu babandikira bababwira ko bakunze amafoto yabo, bababwira ko bakunze ibyo bakora akakwereka uko mwabibyaza umusaruro kuko nta kindi aba agamije uretse kugutwara icyizere cyawe.

Icyo wakora mu gihe wahuye n'iki kibazo

Dr Murangira Thierry avuga ko ikosa rya mbere benshi bakora ari ukwemera gukora ibyo wa muntu yabategetse. Yavuze ko ibintu nk'ibyo ubisabwa adakwiriye kubikora.

Ikosa rya kabiri abantu bakora ni ukumugaragariza ko utewe impungenge cyangwa uhangayikishijwe n'ibyo yakubwiye ko ashyira hanze amashusho yawe.

Wikicira urubanza ibyo bituma udatekereza neza, ibuka ko uri gukorerwa icyaha.

Wibuke ko RIB ihari kandi ibereyeho abanyarwanda , ujye kuri RIB utange ikirego bikurikiranwe.

Hari abatinya ko bashyirwa ku karubanda bagaseba bagahitamo gutanga amafaranga, ibi bituma wamuntu ahora akwaka amafaranga uko abishatse.

Uhamwe n'iki cyaha ahanishwa ifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itatu n'amande ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

â€" 

Ibyaha byo gukangisha abandi gushyira hanze amashusho y'urukozasoni bikomeje kwiyongera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaha-by-abakangisha-abandi-gushyira-hanze-amashusho-y-urukozasoni-bikomeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)