"Ibaze ko muri kwishimira igikombe cya million 20 mwarashoye 1 billion" Apr Fc yasubije umuntu wayiteye igikwasi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko ikipe ya Apr Fc yegukanye igikombe cya 22 cya Shampiyona, benshi cyane cyane abatari abafana bayo ntibanyuzwe nuko ariyo yagitwaye.

Ubwo ku rukuta rwa X rwa Apr Fc, hasangizwagaho ifoto y'abafana ba Apr Fc bishimiraga intsinzi, umwe mu batayifana yaje abajomba igikwasi ababwira ko nubwo baba batwaye igikombe cya million 20 ariko baba bashoye 1 Billion. Yagize ati 'Ibaze kwishimira gutwara igikombe cya 20M mwashoye 1 Billion !'.

Abashinzwe gusubiza no gusangiza ku mbuga nkoranyambaga za Apr Fc nabo ntibaripfanye bahise bamusubuza, bati 'Ryama birashira'.

 



Source : https://yegob.rw/ibaze-ko-muri-kwishimira-igikombe-cya-million-20-mwarashoye-1-billion-apr-fc-yasubije-umuntu-wayiteye-igikwasi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)