Yaraye ku ikarito ntacyo abuze, imitungo ye irimo kumuca mu ntoki kubera umugore wamubereye ikigeragezo - Agahinda ka Ndikukazi wakiniye Amavubi na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twagizimana Fabrice wamenyekanye nka Ndikukazi ari mu bihe bigoye kandi yarakoreye amafaranga menshi, agashaka imitungo ariko akaba agiye kuyibura ayireba byose ashinja umugore bashakanye ubu bakaba baranatandukanye.

Ndikukazi yakiniye ikipe ya Police FC kuva 2008 kugeza 2018, yari inkingi ya mwamba, yanakiniye kandi ikipe y'igihugu Amavubi. Nyuma yananyuze muri Etoile del'Est igihe gito.

Muri 2012 ni bwo yashakanye n'umugore we ariko ibintu byaje guhinduka bagirana ibibazo batandukana muri 2022.

Uyu mukinnyi mu kiganiro cy'umwihariko yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI avuga ko byatangiye ubwo umugore we yamubwiraga ko agomba kureka gukina umupira w'amaguru undi akamubwira ko bidashoboka kuko agifite imbaraga zo gukina, birangira atangiye kujya atuka batoza.

Ati 'yatangiye kujya ahamagara abatoza abatuka, ababaza impamvu ntakina. Yatutse Cassa Mbungo, yatutse Seninga Innocent, dutangira kugenda dushwana banshyira hasi kubera umugore. Nabasabye imbabazi n'ubu ndazibasaba.'

Akimara gushwana n'abatoza, umugore yaramubwiye ati 'ntureba ko bagushyize hasi? Va mu mupira ariko icyo yashakaga kwari ukugira ngo nkene atangire angire uko yishakiye.'

Uyu mugore ngo yahoraga amubwira ko atabimushakamo kuko atakiboneka cyane, ahora mu mwiherero abantu bamushaka, gusa ngo intego kwari ukugira ngo izina rye risubire hasi.

Ndikukazi yavuze ko yaje kugira imvune y'urutugu ndetse atangira kugenda asubira hasi mu kibuga maze umugore na we atangira kugenda amubwira nabi ko iyo avamo kare aba ataravunitse, yungamo ati 'n'ubundi mama yarabivuze ko utize, ngo none se ubu azatunga ingo 2?'

Byageze aho umugore atangira kuza azana abandi basore mu nzu iwe yiyubakiye. 'Yabonye ubushobozi bugabanutse wa mushahara w'ibihumbi 500 utakiza, agahimbazamusyi nabonaga nako katakiza atangira kuzamuka, akazana abasore mu nzu, yabazana nkahamagara nyina, kuko na nyina atanyifuzaga akambwira ngo ejo tuzamuhana, ejo ahubwo nkabona aramushyigikiye.'

Byageze aho ateranya imiryango ababwira ikibazo gihari ariko na bwo abona nta mpinduka ahitamo kwitabaza ubuyobozi.

Ati 'hari hamaze ibyumweru bitatu haterana inama y'umuryango, iba buri cyumweru, nkavuga ngo ni gute njyewe ndi umugabo mu rugo, umugore akanzaniraho umusore mu nzu bagasomana imbere y'abana banjye? Nahise mfata umwanzuro wo kujya ku Murenge mbibwira Gitifu nti uyu muntu nzamwice? Arambwira ngo oya uramenye utazakora icyo kintu, ihangane mu gitondo ndabikemura, hakongera hakaba indi nama, habaye iya nyuma na nyuma aravuga ngo njye sinshaka kongera kubonana na Fabrice.'

Umugore avuze atyo yahise afata umwanzuro wo kuva mu nzu nini babagamo ajya kuba mu nzu nto (annex) aho yamaze ibyumweru 3 arara ku ikarito. Ati 'namaze ibyumweru 3 ndara ku ikarito, kugeza aho na mabukwe yampamagaye ambwira ngo rero urara ku ikarito waza hano ugafata matola ariko ndanga.'

Yanze kugira ikintu na kimwe asohokana uretse imyenda ye, muri icyo gihe yari amaze gukena arya rimwe ku munsi, yageze aho na nyina umubyara amubwira ko yaza mu rugo undi aranga.

Gusa yakomeje inshingano nk'umugabo, aho amazu yakodeshwaga n'Abahinde amafaranga yazaga akamusinyira akajya kubikuza amafaranga yo gutunga abana.

Umugore we yaje kumurega mu Rukiko yifuza gatanya, amurega ko yamwise indaya mu ruhame, atagikora inshingano ze, ko hari amafaranga mama we (nyina w'umukobwa) yamuhaye ngo agure imodoka ariko akaba atazi irengero rya yo ndetse ngo n'imodoka bari bafite atazi irengero rya yo.

Ndikukazi yireguye avuga ko atari byo, ibyo kumutuka atabikoze kuko iyo abikora na Gitifu aba afite raporo, ku mafaranga nyina yamuhaye ngo agure imodoka avuga ko atari kuyamuha atari kumwe n'umukobwa ndetse n'iyo modoka avuga hari inzego z'umutekano kuyishaka yahita iboneka bibaye ari ukuri.

Babahaye ibyumweru bibiri ngo bazagaruke urukiko ruzi ko baziyunga ariko biranga, gusa inshuti ze zaramubwiraga ziti 'Ndikukazi rero iyo umuntu avuze ko atagushaka uramureka, turabizi ko icyo uzize ari uko uri umukene.'

Byakomeje gukururuka bazi ko azi ko baziyunga gusa muri Nzeri 2022 ni bwo baje gufata icyemezo cyo kubatandukanya burundu, bashingiye ku kuba bamaze igihe batabana.

Twagizimana Fabrice utuye muri Mbogo muri Rulindo, yavuze ko gutandukana kwe n'umugore we nta kintu na kimwe yishinja.

Ati 'Njye nta kintu na kimwe nishinja, kereka ugeze aho ntuye abaturage bambera abatangabuhamya, gusa byose narabibonaga ko iwabo w'umukobwa batankunda. Ntuzi urukundo se, urukundo ni impumyi na we wajya ahantu batagushaka kandi ubibona, njyewe narwanye ishyaka rye, kuko na we baramubwiraga ngo ugiye ku muntu w'umukene, kuko bashakaga kumushyingira umuzungu ariko aranga.'

Nyuma y'agatanya yakomeje gutekereza ko itigeze iba, ariko bamubwira ko yabaye. Bakomeje kubana baturanye nk'uko byari bimeze.

Kugeza ubu Ndikukazi afite ikibazo cy'uko inzu nini babagamo baguze miliyoni 2 n'ibihumbi 900 n'uwitwa Nduwayezu bamusigaramo ibihumbi 100 bazamwishyura bamaze gukora ihererekanya, barayivuguye bayibamo ari na yo yavuyemo ajya kuba muri annex ayisizemo umugore we, gusa igihe cya gatanya cyageze ihererekanya ritaraba maze nyirabukwe abaca inyuma ajya gutambamira uwo mutungo aba ari we ukora ihererekanya.

Bagiye mu Rukiko umugore avuga ko amafaranga batanze yayasubije nyirinzu, Urukiko rwanzuye ko ufite icyangombwa cy'inzu ari we nyirabukwe ubu ari iye.

Urukiko rwanzuye ko bagomba kugabana imitungo ya bo iyimukanwa ndetse n'itimukanwa no kugabana inshingano zo kurera abana. Gusa ikintu atumva neza ni uburyo Urukiko rwanzuye ko mu myaka 10 yose yamaze abana n'umugore nta mutungo n'umwe wimukanwa bafite.

Gusa ikimubabaza nyamukuru ni uko mu mitungo yemeye ko bazagabana hari imitungo yahishwe ikindi akaba atanemera agaciro yahawe.

Ati 'reba iyi nzu, urayobona ku ifoto, ifite igikoni n'ubwiherero mu nzu, imyaka yose nakinnye ari yo mvunikira none ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 16? Ikindi mu mitungo tuzagabana hari iyahishwe, hari amazu mato (annexes) bahishe bavuze ko atari ayanjye. Urumva umutungo wanjye wose ibibanza, imirima n'amazu babihaye agaciro na miliyoni 29 n'ibihumbi 100, abantu bose nabyeretse bumiwe.'

Uyu mukinnyi akaba yahawe iminsi 15 na we yo kuba yashatse umuntu uza gukorera agaciro imitungo ye (umugenagaciro) ubundi abibare ariko nabyo abifitiye ubwoba kuko uyu muryango ngo ukaze kuko atazi uburyo binjirira amategeko kuko hari ibintu byinshi bamunyanganyije, n'uko gutesha agaciro imitungo ye ari uko ari uwari umugore we ushaka kuyigura.

Ikindi kandi uyu mugabo afite agahinda gakomeye kuko umugore we atamwemerera kubonana n'abana be yisanzuye ni yo bahuye baba bihishe ndetse n'abana bakamubwira ko nyina abimenye yabakubita.

Inzu ya Ndikukazi atemera igenagaciro rya yo yahawe
Ndikukazi imitungo yose yaruhiye irimo kumuca mu myanya y'intoki ayireba



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndikukazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)