Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yongeye kumwenyurira muri iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette akaba amaze igihe gito muri iyi kipe aho ubuyobozi bwishimiye umusaruro bikaba bigiye gutuma ahabwa andi masezerano mashya.

Amakuru dukesha ISIMBI ni uko kimwe mu byagarutsweho harimo n'umutoza Julien Mette aho bemeje ko agomha guhabwa undi masezerano y'umwaka.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane w'iki cyumweru, Rayon Sports yagiranye umwiherero na Skol wagarutse ku gutegura shampiyona y'umwaka utaha ndetse no kureba uburyo iyi yasozwa neza.

Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 7 ya shampiyona aho yatsinzemo 5 atsindwa 2 biyishyira ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 45 irushanwa na APR FC ya mbere 13.

Si ibyo gusa kuko uyu mutoza yafashije Rayon Sports kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho bazakina na Bugesera FC.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette-yongeye-kumwenyurira-muri-iyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)