Rayon Sports WFC yegukanye cya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports y'abagore yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore, ni nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC 1-0.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore, umunsi ubanziziriza uwa nyuma w'iyi shampiyona.

Umukino wagiye kuba Rayon Sports iyoboye urutonde ifite amanota 55, AS Kigali ya kabiri ifite 48 ariko yo isigaje imikino 3.

Byari bivuze ko AS Kigali itsinze imikino yose isigaje yari kuzagira amanota 57, Rayon Sports ikaba yasabwaga gutsinda umukino wa Muhazi United kuko yari kugira 58, amanota AS Kigali itazageza ni yo Rayon yatsindwa umukino usoza.

Rayon Sports yari yamanutse mu Burasirazuba bw'u Rwanda gusura Muhazi United, ikaba yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda iyi kipe 1-0 cya Mukandayisenga Jeannine ku munota wa 66.

Rayon Sports yakinaga umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikaba yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y'icyiciro cya mbere. Ni igikombe cya kabiri cya shampiyona yegukanye kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere itwaye igikombe shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Indi mikino yabaye Inyemera yanganyije na Bugesera, AS Kigali yatsinze ES Mutunda 2-0, Indangaharwa yanganyije na Freedom 1-1, Fatima yatsinze Rambura 4-0.

Rayon Sports yegukanye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-yegukanye-cya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)