RBA FC yakusanyije Hoteli ebyiri zikomeye izi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marriot Hotel na Four Points By Sheraton ni ikipe yari yabukereye ishaka gutsinda RBA FC, ni ikipe kandi yatozwaga na Rutanga Eric uzwi nka myugariro wa Police FC.

Uyu ni umukino witabiriwe n'abafana benshi, batari barajwe ishinga no kureba umukino, ahubwo bashakaga kureba abanyamakuru bakunda bakorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA.

Umukino watangiye Kigali Marriott Hotel na Four Points By Sheraton ariyo iri kwiharira umukino, ariko ibyo yabyigize mu minota 10 ya mbere, kuko nyuma yayo Jean Claude Kwizigira n'abasore be bahise bahindura umukino barawiharira.

Abari bitabiriye uyu mukino wabereye ku Munena, bagumye kuryoherwa n'amagenga y'abanyamakuru nka Mugaragu David, Munyabarenzi, ndetse n'abandi.

RBA FC yagumye gukina neza nuko iza kubona amahirwe y'umutwe wa Raul Lionel Ntirushwa, gusa amahirwe aba make umupira ugonga umutambiko w'izamu.

RBA yagumye kwataka bikomeye cyane. Ubwo Gilles yari mu rubuga rw'amahina, yaje gukorerwa amakosa na myugariro wa Kigli Marriott Hotel na Four Points By Sheraton nuko umusifuzi atanga penaliti. Penaliti ya RBA yatewe neza na Mugaragu Kubiteka David, nuko abobera RBA igitego cya mbere, igitego cyabonetse ku munota wa 33.

Igice cya mbere cyarangiye RBA ifite igitego kimwe ku busa bwa Marriott Hotel na Four Points by Sheraton, igitego cya Mugaragu David.

Mu gice cya kabiri, RBA yagumye kwiharira umupira nuko iza kubona kufura yatsinzwe neza  na Yves ku munota wa 61.

Abakinnyi ba RBA bagumye kuzamura urwego uko umukino wagendaga ukura. Abanyamakuru nka Hubert Ndacyayisaba batangiye umukino urwego rw'imikinire ruri hasi, ariko yavuye mu kibuga ari rwego rwo hejuru.

RBA yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Munyabarenzi ku munota wa 79. RBA ikimara kubona igitego cya gatatu yatangiye gukina umupira ituje ari na ko iguma gushimisha abakunzi bayo bari bari ku Mumena.

Umukino warangiye RBA ya Jean Claude Kwizigira itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Marriott hotel na Four Points by Sheraton yatozwaga na Rutanga Eric myugariro wa Police.

Nubwo abari ku kibuga bishimiye intsinzi ya RBA, bagumye kwijujuta kubera ko batabonye bamwe mu banyamakuru bihebeye nka Reagan Rugaju, Rugangura Axel, Ruvuyanga n'abandi. 


Four Points By Sheraton yifatanyije na Marriott hotel, zatsinzwe na RBA FC ibitego bitatu ku busa 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa RBA FC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Marriott hotel na Four Points By Sheraton 


Abafana bari bose ku Mumena, baje kureba uko abanyamakuru bogeza umupira bawukina


Kwizigira Jean Claude umutoza wa RBA FC 



Raul Lionel Ntirushwa ubwo yageragezaga gucika ba myugariro ba Marriott Hotel na Four Points By Sheraton 



Abafana ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 



Hubert Ndacyayisaba ku mupira, ari gucenga abakinnyi ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 


David Mugaragu ku mupira ari gucenga abakinnyi ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 


Ku Mumena abafana bari bakubise buzuye 


AMAFOTO: Rwanda Magazine



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141400/rba-fc-yakusanyije-hoteli-ebyiri-zikomeye-izikubitira-mu-mufuka-amafoto-141400.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)