Bigoranye APR yatsinze REG mu byiciro byombi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe ya APR mu bagabo n'abagore mu mukino wa Basketball, mu mikino itari yoroshye yatsinze aya REG.

Yari imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Basketball yari yakomeje kuri ku wa Gatanu, aho mu bagore APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75 ni mu gihe mu bagabo APR BBC yatsinze REG BBC 78-75.

REG BBC ni yo yinjiye mu mukino neza aho ibifashijwemo n'abakinnyi nka Shyaka Olivier begukanye agace ka mbere ku manota 24-17.

Abasore ba APR BBC bagarutse mu gice cya kabiri bashaka gutsinda ndetse biranabahira aho babifashijwemo n'abarimo Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze 27 -12. Bajya kuruhuka APR BBC iri imbere n'amanota 44-36.

APR BBC yahuye n'uruva gusenya aho REG BBC yayicanyeho umuriro maze ibifashijwemo n'abarimo nka Pitchou Manga, Antino Alvarezes wabonaga ari mu mukino neza, bayitsinze amanota 19 itaratsinda inota na rimwe. APR BBC yabonye inota rya mbere ubwo hari hasigaye iminota 3 n'amasegonda 28 ngo aka gace karangire. Ni inota ryatsinzwe na Zion Style kuri 'Free throw'. Aka gace REG BBC yakegukanye ku manota 25-11.

APR yaje mu gace ka nyuma ikina ari ugupfa no gukira, Nshobozwa na Adonis mu minota ya 3 ya gace ka nyuma bari bamaze kugabanya ikinyuranyo hasigayemo amanota 3 muri 6 barushwaga.

Gusa Pitchou wa REG yahise atsinda amanota 2 na Antino Alvarezes atsidna 3 hahita hajyamo amanota 8 y'ikinyurabyo.

Styles na Adonis batsinze amanota 2 buri umwe, Nshobozwa atsinda 3 bifasha APR gusatira REG aho ku minota ibiri ya nyuma hari hasigayemo inota 1.

Amanota abiri ya Zion Styles yatsinze kuri "free throw" habura amasegonda 18, yafashije APR kuyobora irusha REG inota rimwe (byari 76-75).

Uyu musore wigaragaje cyane mu gace ka nyuma, habura amasegonda abiri, ku makosa y'abakinnyi ba REG BBC, Zion Styles yakiriye umupira mwiza yahawe na Ntore Habimana maze atsinda andi manota 2 kuri "dunk". Byari bivuze ko ishyizemo amanota 3 y'ikinyuranyo. Aka gace APR BBC yagatsinze ku manota 23-14. Umukino warangiye APR BBC iwegukanye ku manota 78-75.

Antino Alvarezes wa REG ni we watsinze amanota menshi 22, yakurikiwe na Kambuyi Manga Pitchou bakinana watsinze 20 ni mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR yatsinze 19.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n'uwo APR WBBC yatsinzemo REG WBBC amanota 77-75. Uyu mukino bakaba bitabaje iminota 5 y'inyongera kuko 40 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 64-64.

Adonis Filer ntabwo yari mu mukino neza uyu munsi
Antino Alvarezes watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yagoye APR BBC cyane
Zion Styles ni we wagoye REG mu gace ka nyuma
REG WBBC yatsinzwe bigoranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-yatsinze-reg-mu-byiciro-byombi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)