Ni impamvu za Politiki? Umunyarwenya Kigingi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyawenya bombi bari ku rutonde rw'abagombaga gutaramira Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ndetse Michael Sengazi yari aherutse kwifata amashusho ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Instagram akangurira abafana be kutazacikwa n'iki gitaramo. Kigingi we nta kintu yigeze avuga kuva yatangazwa ko azitabira iki gitaramo.

Bari guhurira ku rubyiniro n'abarimo Isacal, Muhinde, Clement, Mavid na Pazzo, Killaman na Dr Nsabi, Rusine Patrick, Umushumba, Rusine Patrick, Fally Merci, Patrick Salvador ndetse na Dr Okello Hilary.

Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yari aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutumira Kigingi, bitewe n'ukuntu yitwara ku rubyiniro, kandi abantu bari bamukumbuye.

Anavuga ko biri muri gahunda bihaye ijyanye n'uko buri nyuma y'amezi atatu batumira umunyarwenya wo mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha abanya-Kigali gususuruka.

Akomeza ati 'Gen-z Comedy buri mezi atatu dutumira umunyarwenya wo hanze y'Igihugu ubushize hari Okkello(Uganda) ubu twazanye Kigingi kugirango dukomeze twubake umubano n'abanyarwenya b'abaturanyi. Kigingi twamuzanye kuko ararenze kandi avuga n'ururimi abanyarwanda bumva cyane.'

Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n'abarenga ibihumbi 107 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n'ibindi bihuza abanyarwenya.

Kuba atagaragaye muri iki gitaramo, hari ababihuje n'impamvu za Politiki bashingiye kuba u Rwanda n'u Burundi bitabanye neza muri iki gihe.

U Burundi buherutse gufunga imipaka ibihuza n'u Rwanda. Ndetse mu minsi ishize Ikipe ya Dynamo BBC yanze gukina yambaye imyambaro ya 'Visit Rwanda' mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc barasezerwa mu irushanwa rya BAL 2024.

Abategetsi b'u Burundi bashinja kandi u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ariko ibyo u Rwanda rurabihakana.

Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda, umuturage w'u Burundi uciye inzira y'ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditswe na leta.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bitaramo by'abahanzi b'Abanyarwanda bari bateguye gukorera mu Burundi, kuko byagiye bihagarikwa mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yavuze ko kuba Kigingi atabonetse mu kwizihiza imyaka ibiri y'ibi bitaramo by'iseka rusange, byaturutse ku mpamvu zitunguranye yagize.

Ati '(Ntabwo ari impamvu za Politiki), Oya! Ni impamvu zitunguranye, we yanyandikiye arambwira ati kubera impamvu zitunguranye, ntabwo ndibuboneke. Rero, ntabwo ari impamvu za Politiki.'

Yasobanuye ko Michael Sengazi atataramiye bitewe n'uko atubahirije gahunda bari bamuhaye. Yavuze ati 'Urumva yari azi ko aza gukora hagati ya bariya bashyitsi [ Dr Hillary Okello na Patrick Salvador] kandi abashyitsi bo ubwabo bari bateguye ko bari bwakirane [Kwakira undi kuri Stage] niko 'Stage' y'abo yateguye.'

Akomeza ati 'Rero yahise abivamo, kandi mbona ntakindi twakora. Nari kwica 'set' y'abashyitsi iyo nza kugira icyo mpinduraho.'

Kigingi ari mu banyarwenya b'abahanga badashidikanywaho na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya. Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy'urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n'abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco 'Kigali International Comedy Festival' ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati 'Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n'aho bitandukanira.'

Umunyarwenya Kigingi yabuze ku munota wa nyuma mu gitaramo cya Gen-z Comedy

Kigingi yabwiye abategura ibi bitaramo ko yagize impamvu zitunguranye n'ubwo hari ababihuje n'uko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe

Umunyarwenya Michael Sengazi yageze Camp Kigali ataha adataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy 

Michael Sengazi witegura gutaramira muri Canada, yashakaga gutera urwenya mbere y'uko Patrick Salvador asoza ariko siko byagenze 


Fally Merci yavuze ko Kigingi yagize impamvu zatumye adataramira abakunzi be muri ibi bitaramo

Umunyarwenya Patrick Salvador yongeye kwemeza abanya-Kigali, avuga ko yifuza kuzahura na Perezida Kagame
Nkusi Arthur yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa na Fally Merci


Umuhanzi Juno Kizigenza aganira na Massamba Intore ndetse na Aimable Twahirwa ukora muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141075/ni-impamvu-za-politiki-umunyarwenya-kigingi-yabuze-michael-sengazi-ataha-atigaragaje-141075.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)