Mukura yiyemeje gukubita akanyafu Rayon Sport... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe ni bwo hazaba umukino w'amwe mu makipe akomeye muri shampiyona y'u Rwanda hagati ya Mukura Victory Sports izaba yakiriye Rayon Sports. Ni umukino uzatangira saa 15:00 PM, ukabera kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye.

Aya makipe agiye guhura, Rayon Sports ifite amanota 45 irusha amanota 6 ikipe ya Mukura Victory Sports. Iyi kipe yambara umukara n'umuhondo, irashaka gutsinda Rayon Sports ikagabanya umubare w'amanota, ku buryo binakunze yayijya imbere ku mpera za shampiyona.

Rayon Sports isa n'aho yakuye amaso ku gikombe cya shampiyona, ikaba igomba gukina na Mukura irwana ku ishema ryayo gusa.

Mukura izajya gukina uyu mukino imaze kwerekana umuterankunga wayo mushya utanga Service zijyanye n'amahoteri. 

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi ba Mukura Victory Sports bavuga ko umukino bafitanye na Rayon Sports bagomba kuwutsinda ku bubi na bwiza. 

Bavuga ko bamaze igihe badatanga ibyishimo ku bakunzi babo, kuva basezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy'Amahoro, bagatsindwa na APR FC muri shampiyona, ariyo mpamvu bagomba gukubita akanyafu Rayon Sports bakiyunga nabo.

Mu minsi 2 ishize, Mayor wa Huye Sebutege Ange yasuye ikipe mu myitozo, abasaba gutsinda nta rundi rwitwazo

Mukura iremeza ko igomba gucisha akanyafu kuri Rayon Sports 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141381/mukura-yiyemeje-gukubita-akanyafu-rayon-sports-141381.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)