
Imyidagaduro ni igikorwa cyagutse kiva ku muziki, imideli, kubyina bikagera no mu bindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bitewe n'impamvu runaka cyane mu gihe ari ibintu bituma babasha kwishima.
Kuri uyu munsi aho umwaka ugeze wa 2024 hari abakobwa bakomeje kuza imbere mu bari gukora ibintu bigarukwaho n'abatari bake cyangwa bigira ingaruka nziza muri rusange mu rugand rw'ubuhanzi.
Tukaba twabegeranirije abagezweho muri aya mezi y'intangiriro z'uyu mwaka.
Umukundwa Cadette



Si aho gusa kuko ari no mu bakobwa bamaze kugira ibikorwa bifatika ku rubuga rwa YouTube aho agenda anyuza ibintu bitandukanye byiganjemo ibyerekeranye n'ubuzima bwe.
Uyu mukobwa kandi akaba atari muto muri iki gisata kuko yatangiye kwamamara muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.
Ibi byamuciriye inzira zo kwinjira neza mu kibuga cy'imyidagaduro binyuranye n'abandi, abasha kuyibyaza umusaruro arema ibintu bishobora kuba byamufasha mu gihe kirekire.
Lynda Priya



Ubwamamare bw'uyu mukobwa bukaba bwaratangiye ubwo yitabiraga ubugira Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda akanabasha kugenda yitwara neza kuko ari mu bakobwa babashije inshuro zose kugera mu mwiherero.
Inkuru z'urukundo rw'uyu mwari na Zaba Missedcall nabyo bikaba biri mu byarushijeho gutumbagiza izina rye n'umwuga akora wo gukuna filimi.
Judy



Akaza kandi mu b'imbere bari kwitabazwa mu kwamamaza kompanyi zitandukanye, ibihangano by'abahanzi ndetse aheruka no kugaragara mu ndirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza aho nk'uko byatangajwe yishyuwe ari hagati y'ibihumbi 400Frw na 700Frw.
Ari kandi mu bakinnyi ba filimi bishimirwa akanagira ibiganiro agenda yakiramo abantu banyuranye ku ngingo zitandukanye.
DJ CrushMu bakobwa basoje 2023 bakaninjirana amavuta muri 2024, DJ Crush ari muri abo aho yinjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki abantu bakishimira ari benshi uko abikora.
Byanakurikiwe no gutangira kugirirwa icyizere mu birori n'ibitaramo bitandukanye aho atangaza ko yishimira uko bakuru be bakora akazi agaruka kuri DJ Sonia na DJ Ira ko aribo afatiraho urugero.
Saddie Vybez


Kuva icyo gihe yatangiye kujya yitabazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye ndetse byumwihariko ibikomeye byose yagiye abibyinamo ndetse anatangira gufasha bagenzi be.
Bimwe mu bitaramo amaze kugaragaramo harimo Move Afrika aho ari mu bafashishije Kendrick Lamar ku rubyiniro.
France Mpundu



Kuva icyo, gihe yinjiye mu mubare w'abahanzikazi bahanzwe amaso, ahita anagirana amasezerano na Future Record.
Mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze harimo Darlin yakoranye na Yvan Buravan ndetse aheruka gushyira hanze iyitwa 'Nzagutegereza'.
Imikoranire ya Juno Kizigenza na France Mpundu basigaye bakunda kuba bari kumwe ahantu hatandukanye ikaba yarazamuye izina ry'uyu mukobwa.
Divine Uwa


Uyu mukobwa yagize umwuga ibirebana no kubyina kimwe no kuyobora ababyinnyi yaba ku rubyiniro ndetse no mu ndirimbo.
Niba wararembeye iyitwa Confirm ya Danny Nanone anagaragaramo ari mu bayoboye imbyino zidasanzwe ziyigaragaramo.
Muri iyi minsi kandi akaba arimo yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza, anafite abana ari gufasha mu birebana n'umwuga wo kubyina.
Shema Sugar

Shema wiga muri Kaminuza mu ishami ry'Itangazamakuru akaba agaragara mu ndirimbo z'abarimo Davis D mu yitwa Truth or Dare kimwe no mu Igitangaza ya Juno Kizigenza, Kenny Sol na Bruce Melodie.
Kuva yakwinjira mu kibuga cy'imyidagaduro mu ruhande rw'abakobwa bagaragara mu ndirimbo, akomeje kugenda yigwizaho igikundiro aho ari na we wegukanye Best Video Vixen muri Video Vixen Awards 2023.
Â