Nyuma y'ibitaramo bibiri amaze gukorera muri Dove Hotel, umuramyi Jado Sinza yateye intambwe ikomeye akorera igitaramo muri Camp Kigali cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye by'umwihariko abamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi n'abandi.
Ni igitaramo Jado Sinza yakoze nyuma y'iminsi myinshi acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho y'indirimbo ze ateganya gusohora mu minsi ya vuba aha. Muri iki gitaramo, Jado Sinza yagaragaje album ye yise "Inkuru y'agakiza" ndetse Umushumba Mukuru w'itorero rya ADEPR, Rev Isaie Nayizeye, ayiha umugisha.
True Promises nibo binjije abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane byumwihariko aha mu Rwanda harimo Ni umukiza, Umwami ni mwiza pe ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.
Nk'uko byari biteganyijwe, Bosco Nshuti yataramiye abitabiriye iki gitaramo ndetse anahishura ko mbere y'uko Jado Sinza yinjira mu mwuga wo kuririmba ariwe wamugiriye inama yo kuririmba icyo gihe akaba yari umucuranzi w'ingoma ariko ubwo Bosco Nshuti yateraga indirimbo akumva uburyo Jado Sinza ayiririmbye, yahise amugira inama yo kureka gucuranga ingoma akerekeza mu kuririmba.
Nyuma yo kuririmba ndetse agafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze harimo n'iyo yakoranye na Zoravo, Umuramyi Jado Sinza yabererekeye Zoravo hanyuma ashyira mu bikorwa iryo yavugiye muri Dove Hotel ko aje yiteguye kwandikira amateka mu Rwanda.
Zoravo akigera ku rubyiniro, abantu benshi bahise begera imbere hanyuma batangira kubyinana n'uyu muhanzi wagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse ahita ahindura isura y'igitaramo n'ubwo cyari kigeze mu masaha akuze ariko byabaye byiza kuko abantu batahanye umugisha nk'uko Zoravo yari yarabitangaje.
Igitaramo "Redemption Live Concert" cy'umuramyi Jado Sinza cyagenze neza
Jado Sinza na Zoravo bahuriye mu gitaramo cy'amateka muri Camp Kigali
Jado Sinza yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze
Bosco Nshuti wagiriye inama Jado Sinza yo kuririmba, yaje kumufasha mu gitaramo "Redemption Live Concer"
Zoravo ukomoka mu gihugu cya Tanzania yatanze icyigwa ku bahanzi bo mu Rwanda
Zoravo yagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro
Zoravo yeretswe urukundo ruhambaye
Umushumba wa ADEPR Rwanda yasabiye umugisha Jado Sinza
Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo "Redemption Live Concert"
Rev Isaie Ndayizeye yahaye umugisha album ya Jado Sinza
Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije
Aline Gahongayire na Tonzi bitabiriye iki gitaramo cya Jado Sinza
Reba amashusho y'uko igitaramo "Redemption Live Concert" cyagenze.
AMAFOTO+VIDEO: Freddy Rwigema