No title

webrwanda
0

Iki gitaramo "Ewangelia Celebration" Cyahuje ibihumbi by'abantu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere kigiye kuba mu rwego rwo gufasha Abakristu mu kwizihiza Umunsi wa Pasika mu buryo byihariye.

Mu bihe bitandukanye ibitaramo byubakiye ku kwizihiza uyu munsi, byari byararumbye ariko byongeye kugaruka muri uyu mwaka.

KURIKIRANA UKO IKI GITARAMO KIRI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA 

Saa 18:29': Chorale Shalom yakiriwe ku rubyiniro

Iyi korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, n'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". Soma muri Zaburi 59:17.

Yashinzwe mu 1986, itangira ari korali y'abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom Choir.

Ku wa 17 Nzeri 2023, iyi korali yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, icyo gihe bari bashyigikiwe na Israel Mbonyi. Muri iki gitaramo baririmbyemo mu kwizihiza Pasika, bisunze indirimbo z'abo zakunzwe mu buryo nka 'Yasannye Umutima' ubundi bafasha benshi kwizihiza.

Iyi korali muri ADEPR, yanaririmbye indirimbo yitwa 'Nzirata Umusaraba' imaze imyaka itanu isohotse, ndetse na 'Muri iyisi'. Ifite abaririmbyi b'abahanga babasha kumvikanisha ijwi ry'abo, bikanyura benshi. Igizwe n'abagore, abagabo, abasore n'abakobwa bahuriza hamwe mu murimo wo gukorera Imana n'ivugabutumwa ryagutse.

Ubukangurambaga bwo gutanga Bibiliya burakomeje

Ku bo muri Kiliziya Gatolika, Bibiliya igizwe n'ibitabo 73. Ku baporoti hari 66, naho aba-orthodoxe bavuga ko hari 78. Ni mu gihe Abayahudi bemera ibitabo 39 gusa.

Ku wa 22 Kanama 2023, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n'uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.

Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugira ngo Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

Umuryango wa Bibiliya ni uw'abemeramana, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z'ubuyobozi.

Ubwo yari ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, kuri uyu Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

Ati 'Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.''

Yagaragaje ko umuzi w'ibibazo abantu bahura nabyo ahanini bishingiye ku gutera umugongo Imana.

Ati 'Aha ni ho ikibazo kiri. Niba umuntu yireba, yikunda, aharanira inyungu ze, ntabwo bashobora guhuza, ntibashobora kumvikana. Iyo abantu bateye Imana umugongo n'umubano hagati yabo uragorana ndetse n'ibiremwa n'Isi tubifata nabi, na yo ikaduhinduka. Imana ni yo izi neza icyagirira umuntu akamaro, ikamenya no kubihuza n'inyungu rusange za bose ndetse n'ibindi biremwa bidukikije.''

Saa 18: 20': Rev Julie Kandema yakiriye abashyitsi bitabiriye iki gitaramo

Yavuze ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kubana n'abaturutse mu matorero atandukanye n'abo muri Kiliziya Gatolika n'abandi 'baje kwifatanya natwe'.

Kandema yabanje gushima abamaze kugira uruhare bitanga uko bifite kugirango Bibiliya zikomeze kuboneka'. Yakiriye abarimo Karidinari Antoine Kambanda witabiriye iki gitraramo, usanzwe ari Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Muryango; yakiriye kandi abayobozi bakuriye amatorero atandukanye ya Gikristu n'abandi.

Saa 18: 15': Nyiricyubahiro Bishop Samuel Kayinamura yavuze isengesho

Kayinamura usanzwe Umuvugizi Wungirije w'Umuryango wa Bibiliya mu muryango, yisunze amagambo aboneka muri 1 Petero 3-4, yasabye abakristu gukomeza kuzirikana 'agaciro gakomeye ku muzuko'. Mu isengesho rye, yashimye Imana ku bwo 'kwikorera uburemere bw'ibyaha byacu… Urukundo rwawe rwagaragaej ku musozi wa Kaluvari ni rwo rufatiro rwo kwizera kwacu n'ibyiringo byacu… Imbaraga zawe zihindura ubuzima, zizazana ibyiringiro no kugarura ibyiringiro ku bizera bose…'

Saa 17: 57': Alarm Ministries yakiriwe ku rubyiniro

Iri tsinda niryo ryafunguye iki gitaramo kigamije kwizihiza Pasika. Binjiriye mu ndirimbo yamamaye yitwa 'Yanyishyuriye'. Iri ku rutonde rwa 88 ku ndirimbo zo guhimisha, igira iti 'Yanyishyuriye. Ya myenda yose. Yambabariy' ibyaha, Atuma nera de! Niwe ufite imbaraga. Zihagije rwose. Zo gukiza babembe, Zigakiz'umutima….'

Bakomereje ku ndirimbo ya 91 mu gushimisha yitwa 'Ayi Gitare cy'Imana'. Igira iti 'Ai Gitare Cy'ImanaReka nguhungirehoKubg'imbabazi zaweKera Waramenewe; non'ubu nkwihishemo umujinya w'Imana…. Amazi n'amarasoByo mu rubavu rwaweBinkiz'uburyo bgombiUrubanza rw'ibyahaN'imbaraga mbi zabyo: Bye Kuzansind'ukundi.'

Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.

Wongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye. 

Saa 17:52': Umushyushyarugamba (MC) yatangije iki gitaramo

Yavuze ko ari igitaramo cyihariye yaba mu buryo bwo mu mwuka no gushyigikira urugendo rwo kugez Bibiliya ku Banyarwanda benshi. Ati 'Imana ishimwe yakugejejeho. Iki ni igitaramo cy'umugisha, ni igitaramo cy'ivugabutumwa, ni igitaramo kigamije gushyigikira Bibiliya.'

Iki gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kiraba kuri iki Cyumweru muri BK Arena kuva saa Kumi z'umugoroba. Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Zoravo wongerewe mu bari buririmba muri iki gitaramo, yaje mu Rwanda bwa mbere ku butumire bwa Jado Sinza mu gitaramo cyabaye tariki 17 Werurwe 2024. Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki arakunzwe cyane muri Tanzania, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika", "Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".

Igitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kiri buririmbemo abarimo umuramyi Zoravo, cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Aragira ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika".

Mu bafite amashyushyu y'iki gitaramo harimo na Minisitiri Utumatwishima!

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko "Ewangelia Easter Celebration Concert" ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuwa 29 Werurwe 2024, Minisitir Utumatwishima yabanje gusobanura ko 'Ewangela' bisobanura 'Ubutumwa bwiza'.

Yasabye abantu bose by'umwihariko urubyiruko afite mu nshingano kutacikanwa n'iki gitaramo. Ati 'Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.' Yongeraho ati 'Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.'

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko abatuye Isi n'Abakirisitu muri rusange bahura n'ibigeragezo n'ibindi bibagusha mu byaha, bityo bagomba guhora biyambaza Kristu wazutse kuko ari we ubabarira.

Ni ubutumwa yahaye abarenga ibihumbi 60 bitabiriye Misa ya Pasika, yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.

Imyaka 25 irashize inkuru nziza igeze mu Rwanda:

Mu nyandiko ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera 'Abamisiyoneri b'Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).'

Akomeza ati 'Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b'ukuri n'abagabuzi b'amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y'amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y'umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen.


Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda akaba n'Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


Chorale Shalom yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo yabo yamamaye bise 'Yaranguraniye'

Shalom Choir yishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zirimo 'Yasannye Umutima' imaze amezi arindwi igiye hanze Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

AMAFOTO: Ngabo Serge &Dox Visual-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141463/live-abaramyi-7-barimo-israel-mbonyi-bahuje-ibihumbi-byabakristu-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-141463.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)