Ibihugu 10 byo muri Africa bifite abaturage b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu byinshi biri mu nzira y'amajyambere muri Africa bigaragaza umubare munini w'abantu batazi kwandika ndetse no gusoma, ibyo bigatuma bagaragaza n'urwego ruri hasi rw'ubukungu.

Iyi ngingo iragaragaza ibihugu by'Afurika bihanganye n'igipimo kinini cy'abatazi gusoma no kwandika, cyatewe n'impamvu zitandukanye nk'uko raporo zimwe na zimwe zagiye zibigaragaza. 

Kutamenya gusoma no kwandika bigaragaza ko hari byinshi bitagenda neza birimo imbogamizi mu kwaguka kw'Igihugu, ubuzima butarimo umutekano, kudakorerwa ubukangurambaga bwo kwiga gusoma no kwandika n'ibindi byatuma benshi birara ntibige.

Ubushakashatsi bwagaragaje ibihugu bigihanganye n'iki kibazo cyo kugira abaturage benshi batazi gusoma no kwandika birimo: Ivory Coast, Chad, Benin,Somalia, Burkina faco, Nigeria n'ibindi.

Byatangaje ko kandi ibihugu biherereye ku mugabane w'Uburayi nka Finland, Norway, Luxembourg, Andorra, Greenland, Liechtenstein bifite 100% ku bijyanye no gusoma no kwiga.

Ni mu gihe bihugu biherereye muri America, n'ibindi bihugu nka Japan, Germany, United Kingdom, France, Canada, Australia, Netherlands, Belgium, Sweden, Switzerland, Denmark, New Zealand, Ireland, Iceland, and Monaco, bifite nibura 99% y'abantu bazi gusoma no kwandika.

Nk'uko tubicyesha Business Insider, Nigeria ni cyo gihugu gifite umubare muto w'abantu bazi gusoma no kwandika ku Isi ndetse no muri Africa.

Dore imbonerahamwe igaragaza ibihugu 10 muri Afurika bifite umubare muto w'abaturage batazi gusoma no kwandika.


Source: Business Insider Africa 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141260/ibihugu-10-byo-muri-africa-bifite-abaturage-benshi-batazi-gusoma-no-kwandika-141260.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)