Avuye muri gereza, afite imyaka 44 nabagore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agezweho arimo kuvugwa cyane ni ay'intsinzi ya Faye uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Senegal. Faye yabonye izuba mu 1980 mu Burengerazuba bwa Senegal, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu mategeko.

Nyuma yo gusoza amasomo, yatangiye gukora mu kigo cya Leta gishinzwe imisoro. Yaje kuba umuntu w'imbere mu ishyaka rya PASTEF, gusa ntibaje guhirwa mu matora ya 2019 kuko umukandida wabo Sonko yagiye ashijwa ibirego birimo ibyo gufata ku ngufu, birangira atsinzwe.

Mu Ugushyingo 2023 ni bwo PASTEF yemeje ko Faye ari we uzabahagararira mu matora ya Perezida yo muri 2024.

Faye ariko yagarutsweho cyane ku bw'impamvu za politike, akomeza gushyiramo imbaraga zirimo n'iz'abayoboye iki gihigu nka Perezida Abdoulaye Wade wagaragaje ko amushyigikiye.

Yiyamamaje avuga ko azarandura ruswa, agahangana yivuye inyuma n'ibibazo by'ibura ry'akazi.

Uyu mugabo yabaye Perezida nyuma y'iminsi mbarwa afunguwe ku mbabazi za Macky Sall na we wariho amazi abira kuko yasubitse amatora.

Faye yifuza ko imbaraga Ubufaransa bufite mu bukungu mu iki gihugu zagera ku musozo.

Uyu mugabo yavuze ko agiye gushyiraho Visi Perezida mu rwego rwo kurushaho kwimakaza demokarasi no kugabanya imbaraga uba usanga zikubiwe n'umukuru w'igihugu.

Mu bindi byinshi uyu mugabo ashaka gushyiramo imbaraga harimo kuzamura urwego rw'igisirikare n'ubutabera by'iki gihugu yaba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.

Faye afite abagore babiri ari bo Marie Khone Faye na Absa Faye. Marie Khone akaba ari umugore w'inkundwakazi w'uyu mugabo bafitanye abana 4 barimo abahungu 3 n'umukobwa umwe. Nta mwana kugeza ubu afitanye na Absa.

Ni inshuti y'akadasohoka y'umusangirangendo we Sonko yanitiriye umwe mu bana be nk'ikirango cy'igihango cy'ubucuti bafitanye.

Perezida Diomaye Faye agiye kuyobora Senegal asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka 12 ayobora iki gihuguYinjiye ku rutonde rw'aba Perezida bakiri bato ku isi dore ko ibihugu byinshi muri iki gihe biyoborwa n'abashobora no kumwibaruka Afite amashagaga akomeye yo gushyira Senegal ku rundi rwego no kugabanya ijambo u Bufaransa bufite muri iki gihuguAha yari kumwe n'abagore be babiri akaba ari mu bagabo bavuga rikijyana ku isi bafite abagore barenze umweAbagore ba Diomaye ba Perezida mushya wa Senegal, Absa na Marie Khone Faye 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141251/avuye-muri-gereza-afite-imyaka-44-nabagore-2-ubuzima-bwa-faye-perezida-mushya-wa-senegal-141251.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)