U Rwanda rurasigara na none? Ibihugu 5 byamaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wabereye muri Mombai ku mugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, wasize umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova, ariwe ubaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024 agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw'abanyafurikakazi.

Mu gihe iby'irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda bitarahabwa umurongo uhamye ndetse hakaba hataremezwa n'igihe Miss Nshuti Muheto Divine azabasha guhagararira igihugu mu marushanwa ya Miss World nk'uko byari biteganijwe, hari ibihugu by'inkwakuzi byamaze kwibikaho itike ibyerekeza mu birori by'ubwiza bya Miss World bizaba umwaka utaha biba bihanzwe amaso n'Isi yose.

1. Â Ã‚ Ã‚  Botswana




Umukobwa w'uburanga w'imyaka 22 gusa y'amavuko, Anicia Gaothusi, niwe wegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024 asimbuye Miss Lesego Chombo wahagarariye neza igihugu cye mu irushanwa rya Miss World ry'uyu mwaka akanegukana ikamba rya Miss World Africa.



Kwegukana ikamba rya Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w'Isi ry'umwaka utaha, rizaba riba ku nshuro ya 72.

2. Â Ã‚ Ã‚  Vietnam





Huỳnh Trần Ý Nhi w'imyaka 21 y'amavuko, niwe wagiriwe icyizere cyo kuzahagararira Vietnam muri Miss World iteganijwe umwaka utaha. Iri kamba rya Miss World Vietnam, yaritsindiye ku ya 22 Nyakanga 2023, i Binh Dinh.



Ý Nhi yize ibijyanye n'ubuyobozi mu bucuruzi muri kaminuza mpuzamahanga ya Ho Chi Minh, ubu akaba yiga muri kaminuza ya Sydney, muri Australia. Kuri ubu, uyu mukobwa arimo kwitegura kwitabira Miss World izaba mu ntangiriro z'umwaka utaha nk'uko bitangazwa n'abategura iri rushanwa.

3. Â Ã‚ Ã‚  Belize





Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ni bwo rwiyemezamirimo Noelia Hernandez wari usanzwe yibitseho ikamba rya Miss Teen 2019, yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye akambikwa ikamba rimwemerera kuzahagararira Belize muri Miss World 2025. 





Hernandez abaye uwa kabiri ugiye guhagararira Belize muri iri rushanwa nyuma ya Elise-Gayonne Vernon wahagarariye iki gihugu umwaka ushize akabasha no kuza mu bakobwa 40 ba mbere.

4. Â Ã‚ Ã‚  Gibraltar




Shania Ballester wambitswe ikamba rya Miss Gibraltar 2024 mu mpera z'icyumweru gishize asimbuye Miss Faith Torres wari uryambaye kuva mu 2022, niwe uzahagararira Gibraltar mu irushwa rya Nyampinga w'Isi rizaba umwaka utaha. Igisonga cya mbere cya Miss Gibraltar ni Phoebe Noble, naho icya kabiri akaba Lauren Shephard.




Mu bindi bihembo Miss Shania yegukanye harimo icya Miss Photogenic, Miss Elegance, Best Interview n'icya Top Model.

5. Â Ã‚ Ã‚  Panama




Karol Esther Rodriguez niwe watorewe kuzaserukira Panama birori bya Miss World bizaba umwaka utaha ku nshuro ya 72. Esther yatsindiye iri kamba ku ya 9 Ukuboza 2023, ahigitse abandi 16 bari barihuriyeho.

Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa w'imyaka 21 y'amavuko, asanzwe ari umukorerabushake mu muryango utegamiye kuri Leta ugamije gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abana bahuye n'ihohoterwa.


Karol yize iby'ububanyi n'amahanga muri kaminuza, akaba umunyamideli wabigize umwuga n'umuhanga mu bijyanye no koga. Si ibyo gusa, kuko yigeze no guserukira Panama mu mukino wa Volleyball ku rwego mpuzamahanga. 

Zimwe mu nzozi ze, harimo gukora mu Muryango w'abibumbye no gukoresha ijwi rye mu kurwanya imyumvire idahwitse ku b'igitsina-gore mu kazi.

Mu gihe imyiteguro igeze mu bindi bihugu bishakisha abakobwa bazabiserukira mu irushanwa rya Miss World ry'umwaka, iby'u Rwanda byo birasa nk'ibikigoranye kuko n'irushwa rya Miss Rwanda ubwaryo ryarahagaze.

U Rwanda ruheruka muri Miss World muri Werurwe 2022, ubwo Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yaruserukiraga ariko ntabashe guhirwa ngo yegukane ikamba.

Nyuma yaho gato kuwa 19 Werurwe 2022, Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori by'agatangaza byabereye mu Intare Arena.


Kuwa 09 Gicurasi 2022 haje gushyirwa hanze itangazo rya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yabaye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterembere ry'Ubuhanzi rihagarika irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda biza no gutangazwa ko n'andi marushanwa yose y'ubwiza yahagaritswe.

Ibi byaturutse ku iperereza ryarimo rikorwa n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina Prince Kid [Ishimwe Dieudonne], Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari ifite mu nshingano Miss Rwanda yari akurikiranweho.

Kuva icyo gihe ariko hakomeje kugaragazwa ubushake bwo kuba amarushanwa yasubukurwa, inshingano zo gukurikirana ibyo zihabwa Inteko y'Umuco harimo no gukurikirana imishinga n'ibihembo by'abakobwa begukanye muri Miss Rwanda 2022.

Kimwe mu byari byitezwe ko bagomba gukurikirana harimo no kuba Miss Muheto yajya guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World 2023 nk'uko biri mu byo yari yemerewe ariko ntiyigeze abasha kujyayo, ndetse n'iby'umwaka utaha birasa nk'aho bikirimo urujijo rwinshi niba azitabir cyangwa atazitabira.

Haribazwa ikibura ngo Miss Muheto azabe ari kumwe n'abandi bakobwa muri Miss World 2025 kuko iya 2024 yo byarangiye atayitabiriye. Miss Muheto natitabira Miss World kuri iyi nshuro, bikwiriye kuzabazwa Inteko y'Umuco kuko ikomeje kuryumaho ku nshingano yahawe.

U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, mu 2018 ruhagararirwa na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan. 

Mu 2020 ntibyabashije gukunda kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora iri rushanwa, Miss Naomie Nishimwe ntiyagenda, hanyuma mu 2021 hagenda Miss Ingabire Grace.

Uretse kureba ubwiza bw'abitabira amarushanwa kuri ubu hakozwe amavugurura anyuranye atuma n'umuryango mugari uyagiriramo inyungu binyuze mu mishinga y'abayitabira.

Hari kandi no kuba ari umwanya mwiza ku bafite ibikorwa byabo wo kwamamaza n'izindi nyungu zitandukanye nyinshi zishamikiye kuri aya marushanwa z'ibifatika n'ibidafatika birimo no gutinyura abayitabira.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141254/u-rwanda-rurasigara-na-none-ibihugu-5-byamaze-gukandagiza-ikirenge-muri-miss-world-2025-am-141254.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)