Batanga impamvu zitangaje! Ibyamamare 10 byaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri buri birori byiyubashye, hakunze kuba hateguwe itapi itukura iba yateguriwe ibyamamare bikomeye, aho abayinyuraho bose bafatwa amafoto y'urwibutso ndetse hakaba n'ubwo bagira ibibazo bicye bahabarizwa.

Akenshi aya mafoto akunze gusiga inkuru, aho bamwe baba bambaye neza, abandi bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, abandi bakahagwa ku buryo baseba imbere y'Isi yose ndetse n'ibindi bitangaje. Igitutu kiba gihari, ni imwe mu mpamvu igaragazwa na bimwe mu byamamare byeruye bigatangaza ko bidakunda kunyura ku itapi itukura.

1. Â Ã‚ Ã‚  Ed Sheeran


Umuhanzi Ed Sheeran yigeze gutangariza umwe mu byamamare byo kuri TikTok ati: 'Njyewe mba mbona nsa nabi, sibyo? Nanga itapi itukura."

2. Â Ã‚ Ã‚  Adele


Umuhanzikazi Adele yabwiye Vogue ati: "Nanga itapi itukura. Mba numva ntatekanye, mba numva gusa, Oh, ntashaka kubikora. Nukuri mpita ndwara igifu."

3. Â Ã‚ Ã‚  Victoria Beckham


Umunyamideli Victoria yigeze gutangariza ikinyamakuru Sunday Times ati: 'Sinjye urota mvuye kuri iriya tapi ngo ndangizanye nayo. Sinzi niba ari imyaka yo gufotorwa no kunengwa,ariko mba numva ngiye gushyirwa ku ka rubanda, mba numva ntatekanye kandi mba numva ntagishoboye kuba njye.'

4. Â Ã‚ Ã‚  Zayn Malik


Umuhanzi Zayn Malik nawe yigeze gutangariza GQ ko yahatiwe kunyura ku itapi itukura muri Met Gala, avuga ko uko waba ukomeye kose mu mitekerereze bigorana cyane kuhanyura nk'uko bikwiye.

5. Â Ã‚ Ã‚  Queen Naija

Umuhanzikazi w'umunyamerika Queen Naija yatangarije  Power 105.1 ati: "Mvugishije ukuri ntabwo nkunda itapi itukura. Iyo nyigezeho mba numva ibirenge byanjye bindya.'

6. Â Ã‚ Ã‚  Jeff Daniels

Umukinnyi wa filime w'umunyamerika Jeff Daniels yabwiye Jimmy Kimmel Live ati: "Itapi itukura nta cyiza cyayo… haba hariyo igitutu cyinshi ku buryo iyo uhavuye uhita ukenera kujya kwiyuhagira. Kandi ikindi haba hari 'microphones' nyinshi zigutegereje.'

7. Â Ã‚ Ã‚  Rene Russo


Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Rene yabwiye Telegraph ko yanga imyambarire yo ku itapi itukura, kuko aba azi neza ko bagiye kuvuga ko yasaga nabi uko byagenda kose.

8. Â Ã‚ Ã‚  Gabourey Sidibe

Umukinnyi wa filime Sidibe yigeze kubwira ikinyamakuru People ko yishima iyo abonye ibyo kunyura ku itapi itukura birangiye. Ati: 'Nanga itapi itukura muri rusange ntabwo njya nsobanukirwa ibyayo rwose.'

9. Â Ã‚ Ã‚  Cillian Murphy

Umukinnyi wa filime Cillian yabwiye Irish Post ko ibyo kunyura ku itapi itukura atari ibintu bye kuko nta mutekano ajya ahagirira.

10. Â Ã‚ Ã‚ FKA Twigs



Uyu muhanzikazi we yatangaje ko kera aribwo yangaga iby'amatapi atukura, ariko ubu avuga ko abifata nk'indi mihango yose isanzwe ntabigire ibintu birebire.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140972/batanga-impamvu-zitangaje-ibyamamare-10-byazinutswe-ibyo-kunyura-ku-itapi-itukura-amafoto-140972.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)