Yakoresheje ikiyobyabwenge cya Marijuana! Ibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Travis Michael Kelce, umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyamerika ukina mu ikipe ya Kansas City Chiefs, ni umwe mu bantu bari kwandikwaho cyane n'ibinyamakuru by'imyidagaduro bitewe ahanini n'urukundo rwe n'umuhanzi w'icyamamare Taylor Swift rumaze kugaragarira buri wese.

Uyu mukinnyi  w'imyaka 34 y'amavuko yavukiye Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 05 Ukwakira 2024. Yabyawe n'icyamamare Donna Kelce ndetse na Ed Kelce.

Travis afite umuvandimwe witwa Jason Kelce nawe ukinira NFL mu ikipe ya Philadelphia Eagles. Aba bombi bafitanye amateka maremare, kubera ko uyu munsi Travis yambara nimero 87 mu kibuga, mu rwego rwo kwereka mukuru we Jason ko amwubaha kuko yavutse mu 1987.

Jason yagize uruhare mu mwuga wa Travis kuva bakiri bato. Amaze kurangiza amashuri yisumbuye, Travis yashakishwaga n'amashuri makuru menshi ngo abakinire, harimo Akron, Miami, na Eastern Michigan, ariko yahisemo kaminuza ya Cincinnati kubera ko ariyo na mukuru we yakiniraga.

Kuva yagera muri kaminuza yakinnye neza agaragaza impano idasanzwe, ariko nyuma aza kugwa mu ikosa ryafashwe nko kwica amategeko agenga ikipe, nubwo byaje kumenyekana ko yari yakoresheje ikiyobyabwenge cya Marijuana nuko birangira ahanishije guhagarika gukina 'season 2010' yose.

Icyo gihe yumvaga ibijyanye no gukina umupira w'amaguru birangiye, niko kwerekeza muri Ohio baseball league, umukino yari yaratangiye gukina yiga mu yisumbuye. Nubwo yari yamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza mu mukino wa Baseball, mukuru we Jason wari uzi icyo umuvandimwe we yifuza mu buzima, yabimufashijemo mu buryo bwose aramushyigikira kandi amurinda gucika intege biza kurangira asubiye mu mupira w'amaguru. Travis, afite amateka akomeye muri NFL (National Football League) nk'umukinnyi w'indashyikirwa.

Ku bijyanye n'urukundo, Travis Kelce kugeza ubu bivugwa ko yakundanye n'abakobwa bane gusa, aribo Maya Benberry bakundanye kuva mu 2016 kugeza mu 2017, naho kuva mu 2017 kugeza mu 2022 agakundana n'uwitwa Kayla Nicole, nyuma yaho mu ntangiriro za 2023 akavugwa mu rukundo na Zuri Hall.

Mu 2016, Travis yakoraga ikiganiro cyo gushaka umukunzi cyatambukaga kuri televiziyo yise "Catching Kelce," aho mu bice 8 yakoze yatumiyemo abakobwa bagera kuri 50 baturuka muri leta zitandukanye zo muri Amerika, maze bikaza kurangira uwitwa Maya Benberry ariwe wegukanye umutima we. Uyu mukobwa, bakundanye umwaka umwe gusa, bahita batandukana muri Mutarama 2017.

Ni mu gihe kuva mu Kwakira 2023 kugeza ubu, ari mu munyenga w'urukundo n'umuhanzikazi Taylor Swift ndetse bikaba bimaze iminsi binatangazwa ko bitegura kurushinga vuba bitarambiranye.

Ibihuha by'uko Travis na Taylor bari mu rukundo byatangiye gukwirakwira muri Nzeri 2023, ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga yishimye cyane ku mukino wa Kansas City Chiefs yicaranye n'umubyeyi wa Kelce.

Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi byandika inkuru z'uko aba bombi bateganya kurushinga vuba ndetse ko Travis ari kwitegura kwambika impeta Taylor ku munsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin' uteganijwe mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2024.

Aya makuru yo kwambikwa impeta yaje kunyomozwa n'abahagarariye uyu muhanzikazi, bavuga ko ibyo ari ibinyoma ariko ibyo kuba Taylor yaba yifuza gukora ubukwe mbere y'uko 2024 irangira byo ari ukuri. 

Bisa nk'aho Travis Kelce yari asanzwe ari umufana wa Taylor, kuko na mbere y'uko amakuru y'urukundo rwabo ajya hanze uyu mukinnyi yiyemereye ko yajyaga yitabira ibitaramo bye.

Biciye mu masezerano afitanye n'ikipe ari gukinira azarangira mu 2026, Travis Kelce yishyurwa Miliyoni 14.3$ buri mwaka.

Taylor Swift arusha kure umutungo umukunzi we, kuko we atunze asaga Miliyari y'amadorali  mu gihe Kelce atunze asaga Miliyoni 40$.


Travis Kelce ni umukinnyi ukomey muri Kansas City Chiefs


Yambara nimero 87 ku bw'icyubahiro aha mukuru we wavutse mu 1987

Yamaze kunyomoza amakuru y'uko yaba agiye guhagarika umupira w'amaguru avuga ko iyo gahunda ntayo ihari

Yanditse amateka akomeye muri NFL


Yahagaritswe umwaka wose w'imikino azira ibiyobyabwenge

Yakundanye na Nicole Kayla bahuriye bwa mbere kuri Instagram



Ni umunyamideli akaba n'umunyamakuru w'imikino Â 


Travis Kelce yakundanye na Maya Benberry amezi make bahita batandukana





Maya Benberry


Mbere gato y'uko ahura na Taylor Swift, Travis yakundanye na Zuri Hall




Zuri Hall 


Kuva mu mpera za 2023 kugeza ubu ari mu rukundo n'umuhanzikazi Taylor Swift



Taylor Swift yatangaje ko uyu mwaka yifuza ko utabasiga badakoze ubukwe



Bamaze igihe bayoboye ibinyamakuru byinshi mpuzamahanga bivuga imyidagaduro


Akunze kugaragara ku mikino yose ya Travis


Urukundo rwabo babanje kurugira ubwiru


Ni inshuti cyane n'umuvandimwe we Jason 



Bombi ni abakinnyi ba NFL



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139401/yakoresheje-ikiyobyabwenge-cya-marijuana-ibitangaje-kuri-travis-kelce-wihebeye-taylor-swif-139401.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)