U Rwanda rugiye gukora amateka yo kwakira iru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rugiye gukora amateka muri Tennis, rwakira  irushanwa ATP Challenger 50 riteganyijwe gutangira tariki 26 Gashyantare, rikazagera tariki 10 Werurwe 2024. Iri rushanwa ryateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda na Minisiteri ya siporo ku bufatanye na ATP.

Ni irushanwa rizaba mu byumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere kizatangira tariki 26 Gashyantare kigere tariki 2 Werurwe, naho icyumweru cya kabiri gitangire tariki 4 kigere tariki 10 Werurwe, rikazabere ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Club biherereye Kicukiro .

ATP Challenger 50 iri ku rwego rwa kabiri mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi mu bagabo, rizitabirwa n'abakinnyi basaga 21 bazaba bayobowe n'Umurusiya Ivan Gakhov uri ku mwanya 172 ku Isi. Muri abo bakinnyi ba 21 kandi, bazongerwaho abandi 6 barimo abazaca mu majonjora, ndetse n'abandi basonewe kwitabira iyi mikino.

Aba bakinnyi bagomba kwitabira baje guhatanira ibihembo ndetse bashaka n'amanota atuma baza nibura mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi.

Ni ibyumweru bibiri u Rwanda rwitezemo impano zizava mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Israel, Argentina, Rumania, Croatia, Australia, Zimbabwe u Buholandi, Misiri, Switzerland, Moldova ndetse n'u Butariyani.

Imikino ya ATP Challenger 50 mu Rwanda kandi ntabwo izaba itanga ishusho yo mu kibuga gusa ahubwo izaba yerekana urwego umukino wa Tennis ugeze mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara byumwihariko u Rwanda.

ATP Challenger 50 niyo yazamuye abakinnyi barimo nimero ya kabiri ku Isi Carlos Alcare ukomoka muri Espagne, Roger Federer wahoze ari nimero ya mbere ku Isi, Rafael Nadal ndetse na Juan Martin Del Potro wigeze kwegukana US Open. 

ATP yemeje ko umukinnyi uzikura mu irushanwa hakiri kare azasimburwa n'abari ku rutonde rw'agateganyo 

Kuva mu 2022, u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy'imikino ya Tennis ikomeye muri Afurika no ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139421/u-rwanda-rugiye-gukora-amateka-yo-kwakira-irushanwa-rya-tennis-riri-mu-rwego-rwa-kabiri-rw-139421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)