Umukobwa wa Michael Jackson aricuza gushyira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paris Jackson ni umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, by'umwihariko ni umwana wa kabiri akaba n'umukobwa umwe rukumbi wa nyakwigendera Michael Jackson wafatwaga nk'umwami w'injyana ya 'Pop'.

Uyu mukobwa warumaze igihe atavugwa, yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho aherutse kwitabira ibirori bya 'Grammy Awards 2024' yihinduye mushya bitewe n'uko yari yahishe ibishushanyo 'Tattoos' biri ku mubiri we nyamara asanzwe abifite bigera kuri 80.

Umukobwa wa Michael Jackson afite 'Tattoos' 80 ku mubiri we

Abamubonye atambuka ku itapi itukura batunguwe no kubona umubiri we wera ntagishushanyo na kimwe kimuriho hibazwa uko yaba yabigenje kugira ngo abashe guhisha izi 'Tattoos' zisanzwe zimuranga. 

Ntiyatinze nawe yasangije abamukurikira kuri Instagram urugendo ry'amasaha 8 yamaze bamusiga ibirungo by'ubwiza birimo 'Conceal' na 'Foundation' bya Cover UpX bikunze gukoreshwa muri filime.

Paris Jackson yitabiriye Grammy Awards 2024 yahishe ibishushanyo afite ku mubiri

Mu kiganiro Paris Jackson yagiranye na Hollywood Unlocked yatangaje impamvu yahishe ibi bishushanyo bye anakomoza ku kuba asigaye yicuza kuba yarabyishyizeho. Yagize ati: ''Nagiye muri Grammy nabihishe kuko maze kurambirwa ko ahantu hose ngiye abantu barangarira tattoos zanjye. Ntabwo arinjye baba bareba ahubwo baba barangariye ibinyanditseho''.

Yahishuye ko bimubangamira iyo abantu bamwitegereza bareba ibishushanyo bye cyangwa bamubaza ibisobanura byabyo

Yakomeje agira ati: ''Birangora kumara amasaha menshi nsobanurira abantu igisobanuro cy'ibishushanyo bindiho. Unyegereye usanga aba ambaza buri gishushanyo cyose icyo kivuga cyangwa impamvu nabishyizeho. Izi Tattoos zituma benshi bamfata uko ntari''.

Uyu munyamideli ngo asigaye yicuza kuba yarashushyanyije ku mubiri we

Paris Jackson w'imyaka 25 y'amavuko yavuze ko yicuza kuba yariyanditse ku mubiri we. Mu magambo ye yagize ati: ''Kugeza ubu mfite tattoos 80 ku mubiri wanjye ku bice bitandukanye. 

Mu by'ukuri ndireba mu ndorerwamo simbibone nk'ubwiza ahubwo nsigaye mbona byaranyanduje. Sinkibikunda nk'uko nabikundaga mbishyiraho. Nicuza kuba narafashe umwanzuro wo kubyishyiraho nkiri muto ntabanje no gutekereza ku ngaruka zabyo''.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139406/umukobwa-wa-michael-jackson-aricuza-gushyira-ibishushanyo-80-ku-mubiri-we-139406.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)