Aratangaje! Ubuzima bwa Victoria Mont weguka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66 byatanzwe kuwa 04 Gashyantare 2024, byasize inkuru zitandukanye, udukoryo n'udushya tutazibagirana, gusa uyu munsi turagaruka ku rugendo rwa Victoria Monet wegukanye ibihembo bitatu: Best New Artist, Best R&B Album na Best Engineered Album, Non Classical.

Icyiciro cya Best New Artist ubundi ushobora kucyumva, ukumva gikwiriye kwegukanwa n'umuhanzi ukiri muto mu myaka, nyamara burya imyaka si yo igenderwaho, hagenderwa ku yo akenshi umaze mu muziki ukora ibintu byihariye.

Victoria yavukiye muri Atlanta ho muri Leta ya Georgia kuwa 01 Gicurasi 1989, aza kwimukira muri Sacramento i California akiri muto. Yatangiye kugaragaza ubuhanga mu muziki akiga mu mashuri yo hasi aho yanaririmbaga muri Korali y'Urubyiruko.

Yiga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yatangije itsinda rye ryo kubyina byanatumye atangira kuba umwarimu w'ababyinnyi. Mu bihe binyuranye yabaga asangira n'abavandimwe na babyara be ibihangano by'ubuhanzi mu guhanga [Poetry] byanabaye imbarutso yo kwinjira mu muziki mu buryo bweruye.

Yaje gutangira kwimenyereza gutunganya umuziki abifashishijwemo na bamwe mu babikoraga by'umwuga mu gace yari atuyemo kugeza ubwo yasabwaga na Rodney Jerkins kujya muri Los Angeles akamugira umwe mu bagize itsinda ry'umuziki ry'abakobwa yarimo atangiza.

Imikorere y'iri tsinda ntabwo yaje kumara igihe. Nyuma yo gutandukana, Victoria yiyemeje gutangira kwandikira abahanzi indirimbo ashakisha amafaranga yamufasha gutangira umuziki ku giti cye.

Yaje kubona amahirwe yo gusinyana amasezerano na Atlantic Records nk'umuhanzi wigenga, gusa akomeza kujya yandika indirimbo nk'akazi ka buri munsi.

Kuwa 30 Ukwakira 2014 yashyize hanze EP ya mbere yise Nigtmares&Lullabies, nyuma aza gushyira hanze indirimbo Better Day yakoranye na Ariana Grande, hari kuwa 10 Nyakanga, 2016.

Victori yaje kuba umwe mu baririmbye mu ruhererekane rw'ibitaramo rw'itsinda rya Fifth Harmony muri Amerika y'Amajyaruguru muri ibyo bitaramo Ariana Grande yanifatanije n'uyu muhanzikazi.

Muri Nzeri 2016, Ariana Grande yatangaje ko Victoria ari mu bahanzi bazamufasha mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Dangeroius Womana muri Amerika y'Amajyaruguru n'Uburayi.

Victoria yaje gukora indirimbo zirimo Do You Like it na Ready yagiye hanze ubwo bari mu bitaramo bya Ariana Grande muri Mata 2017 maze mu 2018 akora ku mushinga yahurijeho indirimbo zinyuranye yise Life After Love.

Kuwa 01 Mata 2019, Victoria na Ariana Grande bashyize hanze indi ndirimbo bakoranye bise Monopoly ubwo Grande yarimo akora uruhererekane rw'ibitaramo bizenguruka isi bya Sweetener.

Ni indirimbo yatangiriye mu 100 zishyushye kuri Billboard iri ku mwanya wa 70, bikaba byaranatumye Victoria ashyirwa ku mwanya wa 16 r'abahanzi bo kwitegwa rwa Billboard.

Mu mpera za 2019, Victoria yashyize hanze Ass Like That yanabaye iy'amateka maze mu ntango za 2020 ashyira hanze Moment. Ibi byatumye Apple Music nayo itangira kumwerecyezaho amaso.

Muri Kamena 2020 yakoranye Experience na Khalid hamwe na SG Lewis iri mu zaje ku muzingo wa mbere w'uyu mukobwa Jaguar. Umwaka wa 2021 yawusozanije indirimbo zirimo F.U.C.K na Coastin igaragaramo icyamamare muri rwenya Rickey Thompson.

Muri Kamena 2022 yaririmbye mu birori bya BET Awards ya 22. Umwaka wa 2023 wasize akoranye Smoke na Lucky Daye, Party Girls na Buju Banton, On My Mama anasubiranamo na Michael Brun iyitwa "Party Girls" bayishyira mu njyana ya Dancehall.

Victoria ari mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo Thank U Next yaciye ibintu y'inshuti ye magara Ariana Grande, yakoze kandi kuri Memories Back ya T.I, B.O.B na Kendrick Lamar.

Mu zindi yanditse harimo Drunk ya Chris Brown, nyinshi mu za Fifth Harmony ni we wagiye azandika nka No Way, Ice Cream ya Blackpink na Selena Gomez n'izindi nyinshi.

Binyuze mu mishinga yakoranye na Ariana Grande yahataniye Grammy Awards inshuro ebyiri kuri 7Rings nka Yearly Record kimwe na Thank U Next nk'umuzingo w'umwaka.

Mu Ukuboza 2020 ni bwo Victoria yatangaje ko atwite imfura ye yaje kwibaruka kuwa 21 Gashyantare 2021 umwana w'umukobwa yise Hazel Monet.

Uyu mwana yaje guca agahigo ko kuba umuntu muto mu mateka ya Grammy Awards ubashishije guhatanira ibi bihembo biturutse ku gitwenge cye kiri mu ndirimbo ya nyina umubyara Victoria, Hollywood yari ihatanye mu cyiciro cya Best Traditional R&B Performance ku nshuro y'ibi bihembo ya 66.

Victoria yegukanye ibyiciro bigera kuri 3 muri Grammy Awards ku nshuro yayo ya 66Ari mu banditsi beza b'indirimbo isi ifite akanagira ubuhanga mu muziki n'ubuhanga mu guhangaBinyuze mu ndirimbo Hollywood umukobwa we ku myaka 2 n'iminsi 348 yaciye agahigo ko kuba mu bahataniye Grammy Awards ari mutoVictoria yabyaranye na John Gaines usanzwe ari we ushinzwe imyitozo ngoramubiri y'uy'umuhanzikazi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139399/aratangaje-ubuzima-bwa-victoria-monet-wegukanye-grammy-nkumuhanzi-mushya-mwiza-ku-myaka-34-139399.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)