Umukinnyi w'umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda inkuru iyoboye izindi cyane muri Siporo harimo iya Nzinga Luvumbu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n'ubushotoranyi muri Politiki bwakozwe n'uyu rutahizamu ubwo bakinaga umukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1, harimo icya rutahizamu wayo Nzinga Luvumbu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 53 w'umukino.

Mu kwishimira iki gitego kuri uyu rutahizamu, yakoze ikimenyetso kimenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo gukorwa n'abanye politiki, iki kimenyetso gikorwa hapfutswe umunwa ndetse n'urutoki rumwe ruri ku musaya, ibi bikaba byaramaganywe n'inzego zitandukanye.

Ibi Luvumbu yakoze biherutse gukorwa n'ikipe y'igihugu yabo ubwo yari mu gikombe cy'Afurika ubwo bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri, nyuma yaho FIFA na CAF bamaganye aba bakinnyi ko batagomba guhuza Politi na Siporo.

Rayon Sports asanzwe akinira yitandukanyije nawe

Nyuma y'ibyo byabaye, ubuyobozi bw'ikipe asanzwe afitiye amasezerano ya Rayon Sports yahise isohora itangazo rigenewe abakunzi bayo ndetse n'aba siporo muri rusange ryo kwitandukanya n'uyu mukinnyi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagize iti'Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n'imyitwarire mibi yagaragajwe n'umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.'

'Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b'amakipe yacu kurangwa na 'Discipline' ku bibuga no hanze yabyo.'
Usibye kuba iyi kipe yanditse ibi, amakuru yandi aravuga ko kuri uy uwa mbere uyu rutahizamu Luvumbu Nzinga Heritier yitabye Ambassade ye iri mu Rwanda.

Ni nako kandi ku ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo nayo yaba yatumijeho uyu mukinnyi ngo asobanure ibijyanye n'uburyo yishimiyemo igitego.

FIFA ntabwo iha umugisha ibyo kuvanga Politiki na Siporo

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA ntabwo iha uburenganzira bwo kuvanga Siporo na Politiki, iyo hagize ugaragaraho icyo gikorwa ahanwa mu rwego rwo guca no kurinda Siporo n'abakunzi ba Siporo kwivanga muri ibyo bikorwa.

Urugero ni aho umukinnyi Mesut Ozil wakiniraga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yabuze umwanya wo gukina kubera ko icyo yise Jenoside ikorerwa Abashinwa bo mu idini ya Islam, ibi byatumye atangwa mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turikiya.

Luvumbu yamaganywe n'abakunzi ba Siporo

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bakunzi ba Siporo bagaragaje ibyiyumviro byabo aho batangije Hashtag ivuga ko uyu mukinnyi akwiye kuva muri Rayon Sports kubera imyitwarire yagaragaje ubwo yatsindaga igitego Police FC.

Umwe mubazwi, ni Tom Ndahiro, yagize ati 'Ibyo Luvumbu yakoze ntabwo ari 'indiscipline' cg imyitwarire idahwitse. Ni igikorwa kirimo ubutumwa bw'urwango ku Banyarwanda no gupfobya ubwicanyi bukorwa na leta ya Tshisekedi mu burasirazuba bwa Kongo. Rayon Sports ikwiyekubiha uburemere bikwiriye.'

Munyakazi Sadati wayoboye ikipe ya Rayon Sports ati ''Luvumbu ashobora kuba yarishyuwe ngo akore iriya geste kuko nta muZaïrwa ukorera ubuntu, nk'umukunzi wa Rayon Sports ndahamagarira abareyo bagenzi banjye kwitandukanya na Luvumbu ibyo yakoze, Iyaba ari njye mba nabirangije'.

The post Umukinnyi w'umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umukinnyi-wumu-kongomani-heritier-nzinga-luvumbu-ukinira-rayon-sports-yitwikiriye-siporo-ayivangamo-politiki-ikipe-ye-yitandukanya-nawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukinnyi-wumu-kongomani-heritier-nzinga-luvumbu-ukinira-rayon-sports-yitwikiriye-siporo-ayivangamo-politiki-ikipe-ye-yitandukanya-nawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)