Hagiye kubakwa inzu igenewe ubuhanzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco rikubiyemo ibitaramo, imurikagurisha n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi birenga 60 rikazitabirwa n'abahanzi basaga 300 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba rizagaragaramo ibikorwa by'abahanzi byatoranyijwe bigizwemo uruhare na Khadja Nin mu muziki, Fabrice Murgia wari umuyobozi wa Théâtre National yo mu Bubiligi, Sonia Roland muri Sinema ndetse na filime ye nshya izerekanwa kuri Canal Olympia.

Hazagaragaramo kandi abahanzi nka: Bushali, Kivumbi Fargass Assandé, Diogéne Ntarindwa (Atome), Michael Sengazi, Kabano Isabelle n'abandi bavuye mu bihigu bitandutanye.

Umunyarwandakazi akaba n'Umufaransakazi Sonia Rolland ufite ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco, ndetse filime ye yiswe 'Destin Inattendu'' cyangwa ''Unexepected Fate'' aherutse gushyira ku isoko iri mu zizerekanwa.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yavuze ko mu bazitabira iri serukiramuco harimo ibigo bikomeye cyane cyane abategura iserukiramuco nka The Festival d'Avignon/Avignon Festival' ryifashisha cyane amakinamico arenga 2500 ku kwezi.

Ryatangiye gutegurwa mu 1947, ritangijwe na Jean Vilar. Bivugwa ko ari ryo serukiramuco rimaze igihe kinini kuruta andi mu gihugu cy'u Bufaransa, kandi ribera cyane mu Mujyi wa Avignon no mu y'indi mijyi ya kiriya gihugu. Riba muri Nyakanga buri mwaka.

Rugamba yavuze ko kuba abategura ririya serukiramuco bazitabira iri serukiramuco rya 'Kigali Triennial' bitanga icyizere cy' uko hari abakinnyi b'ikinamico bazabenguka 'kandi ndizera ko hari abantu bazajyana iwabo'.

Iri serukiramuco kandi rizitabirwa n'abagira uruhare mu gutegura iserukiramuco 'Vienna Festival', na Théâtre de la ville de Paris ndetse na Théâtre national de Belgique.

Rugamba avuga ko bagiye gukorana muri gahunda y'imyaka itanu n'abategura ariya maserukiramuco. Ati 'Tugiye kwinjira n'abo muri gahunda yo mu kubakira ubushobozi abari mu buhanzi igomba gukorwa ku myaka itanu byibura, ariko ikazanakomeza.'

Akomeza ati "Ni ukuvuga ngo ntabwo baje gusa, ahubwo baje kugirango tunaganire ni gute twebwe twakorana ku gihe kitari umunsi gusa w'iserukiramuco 'Kigali Triannial' ariko tugire n'ibyo tugeranaho.'

Yavuze ko bagiye kugirana imikoranire na bariya bategura ariya maserukiramuco mu gihe 'cyane cyane ko hari igitekerezo (bafite) kiriho cyo gukora inzu y'ubuhanzi (I Kigali) '. Ati "Ni ahantu abantu bashobora kuza bagakorera, bakanerekana ibintu kugirango nabyo tugikoraneho'.

Uyu mugabo yavuze ko kimwe mu biganiro bizatangwa muri iri serukiramuco, harimo ikizibanda ku kugaragaza uko inzu z'ubuhanzi n'umuco zubakwa 'na hano i Kigali tukagira inzu yujuje ibyangombwa byose bikenewe'.

Ati "Imwe muri 'forum' izaba ishinzwe kwerekana ese inzu z'umuco ni gute twazubaka, na hano i Kigali tukagira inzu yujuje ibisabwa byose."

Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 Gashyantare 2024, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho hazaririmba abahanzi barimo nka Michael Makembe, Ibihame by'Imana ndetse na Angel&Pamela.

Abazagaragaza ibihangano byabo mu gice cyo gushushanya (Painting) harimo: Timothy Wandulu (Rwanda), Ulrikabe Mrcafe (Ivory Coast), Moise Izabiriza (Rwanda), Ukeye (Belgium- Rwanda), Christella Bijoux (Rwanda), Manzi Jackson (Rwanda), Bless Hirwa (Rwanda), Izere Antoine (Rwanda), Sophie Kabaka (France-Rwanda), Dusabe King (Rwanda), Mucyo (Rwanda), Isaac Irumva (Rwanda) Kouame Ouacabessay Xavier François (Ivory Coast);

Alohi Chapo Denis Fernandez (Ivory Coast), Epa Binamungu (Rwanda), Ismael Kwizerwa (Rwanda), Niyonkuru, Canda Bruce (Rwanda), Alain Webuliza (Rwanda), Willy Karekezi (Rwanda), Pablo Mugisha (Rwanda), Bova Tuyizere (Rwanda, Poupoute (Rwanda), Feline Ntabangana (Burundi), Eli Made (RDC), Dolph Banza (Rwanda), Brave Tangz (Rwanda) n'abandi.

Mu gice cy'abafata amafoto (Photos) abazagaragaza ibihangano ni: Leslie 'Akanyoni' (Rwanda), Schwagga Chris (Rwanda), Bob Chris Raheem (Tanzania), Holyziner (Burundi), Yakubu (Rwanda), Masamara (Rwanda), Abdul Mujyambere (Rwanda), Giles Dusabe (Rwanda), Delphine Diallo (Senegal), Abdoulaye Barry (Tchad), Akussah Anne Marie (Ghana);

Sethembile Msezane (Afrique du Sud), Alun Be (Senegal), Djibril Dramé (Senegal), Ibrahima Thiam (Senegal), Jessica Valoise (France/Canada), Nelson Niyakire (Burundi) Malick Welli (Senegal)

Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative(RAI), Dorcy Rugamba yatangaje ko batangiye urugendo ruganisha ku kubaka inzu igenewe ubuhanzi

Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ndetse na Dorcy Rugamba bagaragaje ko kwakira iserukiramuco 'Kigali Triennial' bizateza imbere ubuhanzi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139650/hagiye-kubakwa-inzu-igenewe-ubuhanzi-139650.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)