Rwatubyaye Abdul yahishuye yahitamo ye hagati ya Rayon Sports na APR FC afata nka se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC na Rayon Sports zikiniye rimwe yajya kureba ikipe y'ingabo z'igihugu kuko ayifata nka se, yamuhaye ubuzima.

Ni nyuma y'umunsi umwe gusa arekuwe na Rayon Sports asubira gukina muri Macedonia.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi ndetse agaragaza ko yayisubiyemo.

Ni ibintu byatunguye Rayon Sports ivuga ko yagiye atavuze ariko ikaba yarahise yinjira mu biganiro na FC Shkupi birangira bumvikanye ari na yo mpamvu ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 yatangaje ko bamurekuye yasubiye muri FC Shkupi.

Aganira na BB FM, Rwatubyaye Abdul yavuze ko atari umwana wo guta akazi akagenda nta muntu abwiye.

Ati "Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure."

"Ku giti cyanjye cyangwa Rayon Sports buri wese aba afite icyo agomba kurinda, rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye."

Mu Rwanda, Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe abiri gusa, APR FC na Rayon Sports, yavuze ko bibaye ngombwa ahitamo, yahitamo APR FC kuko yamuhaye ubuzima ayifata nka se.

Ati "APR FC ni papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n'izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC."

Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2014 yazamuwe mu ikipe nkuru yakiniye kugeza 2016 ubwo yasinyiraga Rayon Sports.

Byateje impaka nyinshi kuko APR FC yavugaga ko ari mwana wa yo, yaje kuburirwa irengero kugeza muri Gashyantare 2017 ubwo yagarukaga agakomeza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports.

Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016 (yatangiye gukina 2017)-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

Aheruka gutandukana na Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC ayifata nka se



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yahishuye-yahitamo-ye-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-afata-nka-se

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)