Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko uwari Kapiteni wayo Rwatubyaye Abdoul yamaze kugurwa n'ikipe ya FK Schkupi yo mu kiciro cya mbere muri Macedonia.

Uyu Kapiteni yaguzwe n'ikipe asubiyemo nyuma yaho mu mwaka wa 2021-2022 yayikinnyemo akaza mu Rwanda ubwo COVID19 yari iri mubice bitandukanye by'Isi.

Rwatubyaye wari usigaje amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports yagiye muri Schkupi aguzwe burundu, amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 30 by'Amadorali y'Amerika.

Abdoul abaye umukinnyi wa Kabiri uvuye muri Gikundiro agiye muyindi kipe muri uku kwezi kwa mbere, ni nyuma yaho ya Joackiam Ojera agiye mu Misiri.

Mu cyumweru gishize nibwo Abdoul yari yasanze iyi kipe ye muri Turkiya aho barim bakorera imyitozo mbere yo gusubira mu gihugu cya Macedonia.

Rwatubyaye ari mu Rwanda kandi yakiniye ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC mbere yo kwerekeza muri Amerika aho yabanje gukina.

The post Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia appeared first on RUSHYASHYA.Source : https://rushyashya.net/rwatubyaye-abdoul-wari-kapiteni-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-macedonia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwatubyaye-abdoul-wari-kapiteni-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-macedonia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)