#RwandaDay: Masai Ujiri yavuze uko Perezida K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo uharanira guteza imbere umukino wa Basketballl, yabigarutseho mu kiganiro yatanze gishakimiye ku Nama ya Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024.

Iyi nama yitabiriwe n'ibihumbi by'Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu no mu bindi bihugu mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Mu kiganiro yatanze, Masai Ujiri yavuze ko Afurika ifite abakinnyi bakomeye ndetse n'abahanzi bakomeye ku Isi. Yagarutse ku rugendo rwe rwo gukina Basketball, amashuri yanyuzemo kugeza ubwo yiyemeje kubigira umwuga.

Masai yavuze ko mu 2016 yatumiye Perezida Kagame n'umuryango we mu mukino wabereye i Toronto, icyo gihe hari Abakinnyi rurangiranwa ku Isi.

Yavuze ko Perezida Kagame 'yitabiriye uyu mukino'. Ati 'Yarambajije ngo Masai wambwira Arena bisaba amafaranga angahe kuyubaka'.

Uyu mugabo yavuze ko yamuganiriye amubwira icyo bisaba kuba Arena, kandi ko ubu yamaze kuzura mu Rwanda. Ati 'Arena mwabonye mu mashusho ni iriya.".

Masai Ujiri yavuze ko hejuru y'ibyo, ubuyobozi bureba kure bwanatekereje uko hakubakwa Sitade, ndetse n'ikigo kinini kirimo ibikorwa byose ushobora gukenera.

Masai Ujiri yavuze ko bitangaje ukuntu Arena yubatse mu Rwanda, nyamara mu bihugu bikomeye birimo n'abahanzi bakomeye muri Afurika 'nta hantu hari Arena'

Masai yavuze ko iyo umuhanzi w'Umunyarwanda cyangwa undi wo muri Afurika agiye gukora igitaramo mu kindi gihugu bituma hari ababona akazi kandi abenshi baba ari urubyiruko.

Ati 'Ndashaka kubona Bruce Melodie ajya muri Uganda akuzuza Arena, yajya muri Tanzania akuzuza Arena, i Nairobi akuzuza Arena, kandi bizahanga akazi, bihange ubukire kuri twe.'

Yavuze ko igihe Arena yakubakwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika byatanga akazi 'kuri njye ndetse n'abandi bose bazabona akazi'.

Uyu mugabo yagaragaje amashusho y'ibikorwa binyuranye amaze gukorera mu Rwanda, birimo ibitaramo bya Giants of Africa, umushinga Zaria Court ari kubaka i Remera n'ibindi.

Yavuze ko kuba ibikorwaremezo no guteza imbere Igihugu bidasaba amafaranga menshi, ahubwo bihera ku bitekerezeho bizima.

Uyu mugabo yavuze ko Perezida Kagame ari guhindura u Rwanda na Afurika muri rusange mu rugendo rw'iterambere. Ati "Dukeneye izindi Arena ebyiri ku Mugabane wa Afurika. Ni amahirwe kuri twe Gushyigikirana... '

Yashimye umuryango we ku bwo kumufasha kugera ku nzozi ze. Yavuze ko buri gihe iyo mu nzira ataha iwe 'ntekereza Impamvu Imana yampisemo". Ati 'Ariko Twese Imana yaduhisemo. Imana ihe umugisha u Rwanda, Imana ihe umugisha Afurika."

 

Masai Ujiri yatangaje ko kubaka BK Arena byaturutse ku buyobozi bureba kure burangajwe imbere na Perezida Kagame 

Masai Ujiri yatanze ikiganiro cyagarutse ku guteza imbere Siporo n'imyidagaduro muri rusange 

Masai Ujiri yahuriye mu kiganiro na Bruce Melodie, umunyamuziki waririmbye mu bitaramo by'umuryango we Giants of Africa mu 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139328/rwandaday-masai-ujiri-yavuze-uko-perezida-kagame-yageze-ku-kubaka-bk-arena-139328.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)