Ni imfashanyigisho ku babyeyi! Ngarambe Fran... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Album iriho indirimbo icumi yakoze kugira ngo abana b'Abanyarwanda bajye babona indirimbo z'abo ziri mu Kinyarwanda kandi zikoze mu buryo bushimisha amaso yabo.

Mu ndirimbo ye ya mbere yise 'Ngukunda uko uri' yashyize hanze, agaragariza umwana urukundo ruzira ikiguzi. Ni ukuvuga urukundo rw´ubuntu, rudashingiye ku byo umwana afite, ashoboye, ku bitego yinjije, ku ntsinzi yagezeho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngarambe agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati 'Hari igihe nshobora kuvuga nti "uriya mwana mukundira iki ngiki." Icyo kintu se akibuze, namwanga? Yakigira atakigira, ni uwo gukundwa.'

'Hari ababyeyi bazagarariza urukundo umwana wabo yabonye amanota meza, yagira amabi, ntagaragarizwe urukundo.' Kuri we avuga ko 'nta gihe, umwana atakagombye gukundwa no kubigaragarizwa.'

Mutagatifu Don Bosco we yavugaga ko "Birahagije ko uba muto kugira ngo ngukunde." Yaranavugaga ati "Ntibihagije gukunda umuto, ahubwo ni ngombwa ko yumva ko akunzwe."

Ngarambe akomeza ati 'Gukunda (umwana) ku buntu bizatuma yizera umurera, maze umurera nawe amufashe gukura, kwiyungura, gutera intambwe agana imbere. Bizatuma umwana na we yumva yifitemo icyizere, ko aho yaba ageze hose, uko yaba ameze kose, ashobora gukura, no gutera imbere.

Muri rusange ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yasohoye bugenewe abita ku bana, baba ababyeyi, baba abarimu n´abandi barezi, kugira ngo bakunde umwana ku buntu, nta mibare.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, kandi, bugenewe umwana kugira ngo yumve ko ari uwo gukundwa, ko akunzwe. 

Uyu muhanzi anavuga ko "Ngukunda uko uri" ikubiyemo amagambo aha umwana agaciro.  Umwana, n´ubundi ni imbuto y´urukundo, kandi urukundo ni rwo rwagakwiye kumurera, ni rwo yakagombye konka, ni rwo yakagombye kubona, kumva, yarakwiye koga mu nyanja y´urukundo. Kugira ngo na we azashobore gukunda. 

Ati 'Ntawe utanga icyo adafite.  Utarakunzwe bimugora gukunda. Kandi urukundo ni rwo soko y´amahoro, y´ibyishimo, y´ubumwe.'

Imvano ya Album yageneye abana:

Imyaka 37 irashize ahimbye indirimbo 'Umwana ni umutware' yakiriwe neza kandi n'ubu iracyakirwa neza n´abantu bo mu bisekuru bitandukanye.

Ngarambe avuga ko iyo asubije inyuma amaso asanga guhimba iriya ndirimbo atari impanuka, ahubwo yumvise ko ari umuhamagaro n'ubutumwa afite: Kubera ijwi abana.

Nyuma y'iriya ndirimbo, hari izindi ndirimbo nyinshi yahimbye z'abana, zibavuganira cyangwa zibyinirira.

Ibi byatumye atekereza gukora indirimbo z'abana gusa akazita 'Bana Dukine' nk´uko handikwa igitabo kivuga ku ngingo imwe.

Atekereza ko iyi Album izifashishwa nk'imfanshanyigisho. Akomeza ati 'Natekereje ko ari ababyeyi, ari abarezi babone imfashanyigisho mu butumwa bwiza bafite, abana nabo bagaragarizwe ko bitaweho, bakunzwe. Natekereje ko kuzihuriza hamwe bizatuma ijwi ry´abana ryumvikana n´imbaraga.'

Akomeza ati 'Ikindi nko mu tubyiniriro, biba byiza ushyize hamwe indirimbo yakira umwana uvutse, n´imuhoza n´imusinziriza n'imukangura.'

'Umubyeyi aba aboneye icyarimwe igaburo rihagije aha umwana. Niba we adafite amagambo n'ijwi byo kuririmbira umwana ngo amuhoze cyangwa ngo amusinzirize, azifashisha indirimbo ziri kuri album. Ashobora no kwiga izo ndirimbo akazigira ize. N'izivuganira abana zizafasha kumenya no kwita ku byo akeneye, maze ntihagire icyo umwana abura mu byo akeneye.'

Ngarambe avuga ko iyi Album ayitezeho umusanzu mu gushyigikira ubukangurambaga ku burenganzira bw'umwana.

Kandi abashinzwe uburere n'uburezi by'abana bazibutswa inshingano zabo mu kurengera umwana. Ati 'Kuko kurengera umwana ni ukurengera ejo hazaza, ni ugutera mu mwana imbuto nziza, uzakomeza kuhirisha urukundo n'ineza.  Icyo wifuza ko cyazasarurwa ejo hazaza, gitere none. Uburenganzira b'umwana buhinduka inshingano ze.' Izi ndirimbo anazitezeho gufasha umwana gukura neza, yumva afite umutekano. 

Ngarambe ati 'Hari igihe kubera kubura urukundo ni ibyo arya bitamunyura, mu ishuri ntakurikire neza, kuko agahinda kaba kamwuzuye, ukugwingira kukabaho mu turere tunyuranye tumugize. Nakundwa, akubahwa, akubahirizwa, byanze bikunze, azabaho yishimye, nawe abe isoko y´ibyishimo ku bandi.'

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kananura Didier, Umuyobozi Mukuru wa Kanan Connection 'Label' irebera inyungu za Ngarambe, yavuze ko iyi Album bayiteguye mu rwego rwo 'gukangurira ababyeyi uburenganzira bw'abana, gutsura umuco wo gukina ndetse n'ubusabane bwigisha hagati y'abana n'ababyeyi'. 

Umuhanzi Ngarambe François-Xavier yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo 10 zigize Album ye yise 'Bana Dukine' 

Ngarambe yavuze ko imyaka 37 ishize ahimbye indirimbo 'Umwana ni umutware' ariyo yamuhaye imbaraga zo gukora Album yagenewe abana


Ngarambe yavuze ko indirimbo zigize Album ye zizaba imfashanyigisho ku babyeyi, abarezi n'abandi bafite mu nshingano guteza imbere abana 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGUKUNDA UKO URI' YA NGARAMBE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMWANA NI UMUTWARE' YA NGARAMBE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139481/ni-imfashanyigisho-ku-babyeyi-ngarambe-francois-xavier-yavuye-imuzi-album-yindirimbo-zigen-139481.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)