Mutesi Jolly arifuza kuzayobora ibirori bya G... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016, yatangaje ko yifuza kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards nibiramuka bitangiwe mu Rwanda umwaka utaha, aboneraho no kubaza ababitegura icyo bisaba kuba umuntu runaka yabiyobora.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X [Twitter], Miss Jolly udakunze kugaragara mu birori by'imyidagaduro yagize ati: 'Ntabwo nsanzwe ndi umunyabirori cyane ariko numvise ko u Rwanda rufite amahirwe yo kwakira #Grammys 2025. Ntabwo nzi neza icyo bisaba ngo umuntu ayobore cyangwa afatanye n'undi kuyobora iki kirori ariko ndi mu myiteguro.'

Yakomeje avuga ko naramuka ahawe aya mahirwe cyangwa akayabura azaba yiteguye kuko uko byagenda kose natayobora ibi birori ateganya ko azatambuka ku itapi itukura izaba yateganyijwe.

Jolly kandi, yongeyeho ko yatangiye no gutekereza ku ikanzu azaserukana kuri uwo munsi nubwo mu by'ukuri ibiganiro ku mpande zose bitaremeza niba koko u Rwanda aricyo gihugu kizakira Grammy Awards mu 2025.

Ati'Nindamuka ntatumiwe kandi, nzakomeza mbikire ikanzu yanjye ikindi kirori. Insh Allah.'

Ubu butumwa bwe bwazamuye amarangamutima ya benshi bashyigikiye ko ibi bihembo byatangirwa mu Rwanda umwaka utaha, yabusoje avuga ko ubuzima bw'abakunzi b'imyambarire nawe arimo, ari uguhora bategura imyambaro yo kwambara mu birori biri imbere.

Mutesi Jolly atangaje ibi, mu gihe umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yatangaje ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay bigamije gukomeza urugendo rwo guteza imbere impano z'abari mu Inganda Ngandamuco mu rwego rwo kurema akazi, hahangwa imirimo.

Nelly Mukazayire ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwaka, ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n'umunyarwenya Trevor Noah. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 66, byatanzwe mu byiciro 94 byihariwe n'ab'igitsina-gore.

Mu Ukwakira 2023, urubuga 'Africa Intelligence' rwasohoye inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy Awards binyuze mu mushinga wa Recording Awards uzatangira hagati ya 2025 na 2026.


Miss Mutesi Jolly yiteguye kuyobora Grammy Awards bivugwa ko ishobora kwakirwa n'u Rwanda mu 2025


Yatangaje ko ari gutegura ikanzu azambara muri ibi birori



Miss Jolly agaragaje icyifuzo cye nyuma y'uko hatangajwe ko ibiganiro birimbanije hagati ya RDB na Recording Academy itegura Grammy Awards


Hari icyizere ko ibihembo bya Grammy Awards bishobora gutangirwa mu Rwanda ibiganiro nibiramuka bigenze neza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139472/mutesi-jolly-arifuza-kuzayobora-ibirori-bya-grammy-awards-bishobora-kubera-mu-rwanda-139472.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)