Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ifite ukurikira wa shampiyona n'ikipe ya Police FC uzaba kuri iki cyumweru.

Ikipe ya Police FC izahura n'ikipe ya Rayon Sports ntabwo imerewe neza bijyanye ni uko imaze imikino 2 nta ntsinzi ibona kandi yari ikipe irimo guhabwa amahirwe yo gutwara igikombe inyuma ya APR FC.

Police FC nubwo ititwara neza, yahise itakaza umukinnyi ukomeye umaze iminsi ubona ko ari we ukora ikinyuranyo muri iyi kipe witwa Bigirimana Abedi. Iyi mvune yo mu ivi Abedi yayigize ku munsi wejo hashize ubwo Police FC yatsindwaga n'ikipe ya Mukura VS ibitego 2-0.

Ibi bishobora kuba amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports bizahura kuri iki cyumweru ikaba yabona amanota 3 imbumbe ndetse inatsinze ibitego birenze 2 bitewe ni uko Police FC kubura Bigirimana Abedi ari mu bakinnyi bafasha cyane iyi kipe mu kibuga hagati.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ishobora-kuzatsinda-ibitego-birenze-2-ku-mukino-wumunsi-wa-20-wa-shampiyona-irakurikizaho/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)