Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa gatanu w'icyumweru gishize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba yavuze ko ngo ingabo z'icyo gihugu zagiye muri Kongo mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro muri Kongo, 'hifashishijwe inzira y'ibiganiro'.

Ibi Minisitiri Makamba yabivugishijwe n'igitutu cy'amahanga n'Abatanzaniya ubwabo, dore ko ingabo za Tanzaniya ziregwa kwivanga mu mirwano, no kurasa ibibombe mu baturage bo mu duce tugenzurwa na M23.

Abasirikare ba Tanzania mu myiyereko

Haribazwa rero uburyo Tanzaniya yaba iharanira kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, 'ku neza', kandi ibogamiye ku ruhande rumwe mu zihanganye. Ibi bisobanuye ko nayo yibwira ko imbaraga za gisirikari ari zo zizarangiza ikibazo kimaze imyaka kiyogoza Kongo.

Twibutse ko ibyemezo by'inama za Luanda na Nairobi bisaba ko imirwano muri Kongo ihagarara, leta ya Kinshasa na M23 bikayoboka inzira y'ibiganiro.

Imiryango idafite aho ibogamiye, yewe ndetse na Loni, yemeje ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo usabwa, ndetse uva mu duce wari warigaruriye mbere y'uko imirwano yubura. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bwararahiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwita' umutwe w'iterabwoba'. Uruhuri rw'abashyigikiye ubwo butegetsi , ni ukuvuga SADC, uBurundi, abacancuro ba Wagner, FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro, bose ni uko babyibeshya.

Abo bose, na Tanzaniya irimo, bizeza Perezida Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nubwo ukuri kw'ibibera ku rugamba kugaragaza ko M23 idasiba kubakubita incuro, ari nako irushaho kwagura aho igenzura.

Ubwo Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, EAC, woherezaga ingabo guhagarara hagati y'abahanganye muri Kongo, Tanzaniya yarifashe, ntiyagira umusirikari wayo yohereza muri ubwo butumwa. Izo ngabo za EAC zahise zirukanwa kuko zanze kwivanga mu mirwano, maze zisimbuzwa iza SADC zo zemeye kwijandika.

Aha rero niho abasesenguzi batungira agatoki Tanzaniya. Bati:'Yanze kujya mu butumwa butari bubogamye, ihitamo ko EAC ibanza ikirukanwa, ikabona kujya mu butumwa bwa SADC bushyize imbere inzira y'intambara'.

Ese Tanzaniya yibona muri SADC kurusha uko yiyumva muri EAC, cyangwa byombi ntacyo yitayeho, icyo ireba ni inyungu(za bamwe mu bategetsi) Tshisekedi yayijeje ikimara kwiyemeza kumurwanirira?

Ese koko abategetsi ba Tanzaniya bafata Mwalimu Julius Nyerere nka 'Baba wa Taifa', umubyeyi igihugu gikesha kubaho, cyangwa ni ku munwa gusa umutima wibereye ku ifaranga?

Ibyo ari byo byose, amateka azahora yibuka ko uyu munyabushishozi, Mwalimu Nyerere, yatabarutse amaze gusobanurira isi yose ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari abanyamahanga, ko rero bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi bakongomani. Abamusimbuye ku butegetsi bo basanga nta kindi abo Banyekongo bakwiye uretse kumishwaho ibisasu, kwicwa no kwangazwa.

Ukwanga atiretse agira ati' ngo turwane', kandi isibaniro ry'urugamba rizagaragaza uwari mu kuri.

The post Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira

Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment