Ihurizo kuri Rayon Sports! Ikipe ya 11 n'abasimbura bari ku mpera z'amasezerano muri iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba hari ikipe ishobora kuzagorwa ku isoko ry'abakinnyi umwaka w'imikino utaha wa 2024-25, ni Rayon Sports kuko benshi mu bakinnyi ba yo bari ku mpera z'amasezerano.

Iyi kipe ifite ubu abakinnyi 29, muri bo byibuze abakinnyi barenga 16 bakaba bari ku mpera z'amasezerano ya bo.

Rayon Sports isanzwe ikunda kugongwa n'ikibazo cy'amikoro bishobora kuzayihenda cyane kubaka ikipe umwaka utaha w'imikino.

Nubwo abo bakinnyi bose itazabongerera amasezerano ariko na none igomba kubasimbuza, ibintu bizaba bihenze kurushaho.

Nk'iyo urebye abakinnyi yaguze mu mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira usanga abenshi barasinye umwaka umwe.

Uhereye k'umunyezamu w'umugande Simon Tamale, myugariro wavuye muri Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable, Kalisa Rashid wavuye muri AS Kigali, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n'umunya-DR Congo Heritier Nzinga Luvumbu bose basinye umwaka umwe.

Aba bakiyongera kuri ba rutahizamu babiri iheruka kongera aho amakuru yizewe ISIMBI ifite ari uko basinye amezi 6, abo ni umunya-Senegal Alon Paul Gomis ndetse n'umunya-Guinea, Alseny Camara. Muhire Kevin na we amasezerano ye azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.

Aba bakaba biyongera ku bandi basanganywe amasezerano azaba ageze ku musozo nk'umunyezamu Hategekimana Bonheur, ba myugariro Ganijuru Elie na Mucyo Junior Didier. Hari kandi Ngendahimana Eric, Mugisha François Master, Bavakure Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene.

Iyo ubaze abakinnyi bazaba bari ku mpera z'amasezerano usanga byibuze 16 bazaba basoje amasezerano, Rayon Sports igomba kwicarana na bo ikagira abo yongerera amasezerano abandi ikabarekura bakajya gushakira ahandi ikabasimbuza abari ku rwego rwisumbuyeho cyane ko bamwe nta mwanya wo gukina babonaga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Luvumbu yabateguje ko atazongera amasezerano kimwe na Tuyisenge Arsene bavuga ko bafite amakipe yo hanze bazerekezamo.

Aba biyongera ku bakinnyi nka Simon Tamale, Hategekimana Bonheur, Youssef Rharb, Mugisha François Master, Ndekwe Felix, Alseny Camara na Alon Paul Gomis bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

Rayon Sports ikaba ifite ihurizo ryo gusimbuza aba bakinnyi no kongeramo abandi kuko ikigaragara bizayihenda cyane.

11 beza ba Rayon Sports bazaba basoje amasezerano

Umunyezamu: Simon Tamale

Ba myugariro: Mucyo Junior Didier, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable na Ngendahimana Eric

Abakina hagati: Kalisa Rashid, Muhire Kevin na Heritier Nzinga Luvumbu

Abataha izamu: Iraguha Hadji, Youssef Rharb na Alon Paul Gomis

Abasimbura: Hategekimana Bonheur, Tuyisenge Arsene, Alseny Camara, Mugisha François Master na Ndekwe Felix

Heritier Nzinga Luvumbu azaba asoje amasezerano
Youssef Rharb na we amasezerano ye na Rayon Sports ari ku musozo
Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable buri umwe yasinye umwaka umwe
Kevin Muhire ari ku rutonde rw'abakinnyi basoje amasezerano muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-rayon-sports-ikipe-ya-11-n-abasimbura-bari-ku-mpera-z-amasezerano-muri-iyi-kipe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)