Bamwe biyemeje guhagarika gukina indirimbo ze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, abahanzi barimo Chris Eazy na Danny Nanone batumiwe gususurutsa abantu mu gikorwa cyateguwe na Alx ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi , icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kwigisha ubumenyi abanyeshuri ku bijyanye n'ubwenge bw'ubukorano bizwi nka 'Artificial Intelligence' ndetse n'ikoranabuhanga.

Danny Nano ne niwe wabanje ku rubyiniro  nyuma baje guhamagara umuhanzi Chris Eazy ngo nawe aririmbe gusa basanga atarahagera, bahitamo kuba bakurikijeho imbwirwaruhame kugira ngo abantu bari bitabiriye icyo gikorwa bataza kurambirwa bakitahira.

Ubwo Chris Eazy yahageraga ari kumwe n'umujyanama we muri muzika, Junior Giti, yasanze hakirimo iyo mbwirwaruhame nuko biba ngombwa ko baba bahagaze hanze gato kugira ngo iyo mbwirwaruhame ibanze irangire baze kubona guhamagarwa ku rubyiniriro.

Muri ako kanya bari bahagaze hanze, bari mu modoka bifungiranye ndetse banazamuye ibirahure kuko batashakaga ko hari ubabona. Aho hanze hari bamwe mu banyamakuru bake bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikubiyemo n'ibyo mu Karere ka Huye, nibwo bagiye kubasaba ikiganiro 'Interview' gusa bababwira ko bitakunda muri ako kanya, ahubwo babasezeranya ko bari bukibahe Chris Eazy asoje kuririmba, nuko bemera gutegereza.

Ntabwo byatinze kuko hafi Saa Kumi n'Imwe umuhanzi Chris Eazy nawe yahise ahamagarwa ku rubyiniriro.

Ikintu cyaje kubabaza abanyamakuru cyane, ni uko bamutegereje kugira ngo abahe ikiganiro yabemereye ariko nyuma yo gusoza kuririmba, yahise asohoka yiruka ajya mu modoka yewe nta n'umuntu  avugishije, bahita bongera barifungirana we na Giti.

Abanyamakuru bagerageje kubasaba ikiganiro kugira ngo batangarize abakunzi babo ibikorwa byabo ariko biranga biba iby'ubusa ahubwo bahita batsa imodoka barigendera.

Mu gihe abanyamakuru barimo bibaza uburyo uyu muhanzi yababeshye, Chris Eazy yaje guhamagara umwe muri bo amubwira ko bahurira hanze ya Kaminuza akamuha ikiganiro.

Abanyamakuru bahise bava kuri Main Auditorium biruka bajya kureba uwo muhanzi ngo abahe ikiganiro abahamagariye. Ikintu na none cyaje kurakaza no kubabaza abanyamakuru  ni ukuba barahageze bagasanga Chris Eazy yagiye kare. Â 

Nyuma yo kurakaza abanyamakuru ku rwego rwo hejuru, bamwe bahise biyemeza guhagarika gukina ibihangano bye ku bitangazamakuru bakoreraho kugira ngo bamwereke ko atari we muhanzi wenyine uri mu Rwanda, ngo ibi bikazakorwa kugeza umuhanzi Chris abasabye imbabazi.

Elia Anthony, umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bakorera igitangazamakuru gikorera mu Karere ka Huye, Radiyo Salus, yatangaje ko akurikije uburyo Chris Eazy yabasuzuguye akabaca amazi bafashe umwanzuro ko batazongera gukina indirimbo n'imwe ya Chris Eazy kuri Radio Salus kugeza amanutse agasaba imbabazi abanyamakuru yasuzuguye muri rusange.

Agira ati" Guhera ubu, ntabwo tuzongera gukina ibihangano by'umuhanzi Chris Eazy ku bwo kudusuzugura akaduca amazi, akatugaraguza agati nk'aho turi ubusa imbere ye. Ibi bizaba kugeza adusabye imbabazi".

Abanyamakuru bavuga ko 'Iyo akoze biriya akadusuzugura akaduca amazi, aba ashaka kugaragaza ko ariwe muhanzi wenyine uri mu gihugu, kandi nyamara hari benshi bakora neza. Ntabwo kumusaba ko dukorana ikiganiro ari twebwe biba bifitiye inyungu'.

Ku ruhande rwa Junior Giti ureberera inyungu umuhanzi Chris Eazy, mu kiganiro na InyaRwanda.com yavuze ko batanze gutanga ikiganiro kubera ubundi bugome cyangwa se akandi gasuzuguro, ahubwo ni uko Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye.

Yagize ati" Ntabwo ari ukubasuzugura rwose, twese turabizi ko itangazamakuru ari ikintu gikomeye ku muhanzi yewe n'undi muntu uwo ariwe wese, kirazira gusuzugura itangazamakuru. Ntabwo twanze gutanga ikiganiro kubera indi mpamvu, ahubwo Chris Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye, ijwi ritabasha gusohoka, niyo mpamvu twahisemo guhita tugenda kuko n'ubundi Eazy atabashaga kuvuga 'yari yasaraye'".

Icyakora Junior Giti avuga ko basaba imbabazi 'bivuye ku mutima' abanyamakuru 'Radiyo Salus' baafashe icyemezo cyo guhagarika gukina ibihangano byabo ndetse n'abandi banyamakuru bose muri rusange bababajwe n'ibyabaye.


Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy, yasabye imbabazi ku byabaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139832/bamwe-biyemeje-guhagarika-gukina-indirimbo-ze-chris-eazy-arashinjwa-gusuzugura-abanyamakur-139832.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)