Yakuze yisiga amamesa, amara amezi 5 adakarab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Kubita Utababarira", yatangaje ko kwisiga amamesa byamuteye umwaku kuko yamaze igihe kirekire azi ko amavuta yose bisiga banayateka mu biryo bakayarya, nubwo byaterwaga n'ubukene.

Yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye ku buryo batari bafite ubushobozi bwo kubona amavuta yo kwisiga ndetse nawe ubwe yari muto abona amamesa ataragira amahirwe yo gusobanukirwa ko amamesa aribwa batayisiga.

Avuga ko yakuze akora mu rugo rw'abantu bakamuhemba ibivuzo  rimwe na rimwe bakamuhemba inshenga z'imyumbati. Ubwo yabaga agiye aho yakoraga kugira ngo ahembwe ajye nko ku ishuri, yabonaga yakererewe agafata amamesa akisiga atakarabye.

Theo Bosebabireba yatangaje ko yamaze igihe kirekire kigera ku mezi atanu adakaraba ahura n'ubuzima bubi ku buryo yabaga anukira abantu n'isazi zikamukurikira, kubera umwanda wabaga uri ku mubiri.

Uyu muramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, yatangaje ko umwarimu umwe yamwanze kubera uburyo yasaga, uko bahuye akamukubita kuko ngo kumubona byamuteraga kuribwa mu nda. 

Ati 'Hari igihe yigeze kunkubita ndinyarira, nigaragura mu nkari, gusa ntabwo turongera guhura nta n'ubwo tuzongera guhura kuko ntabwo akiriho'.

Uyu muramyi wakunze kugaruka ku buzima bubi yanyuzemo, ndetse benshi bakibaza ku myandikire y'indirimbo ze zigaruka ku nshyuro n'ibibazo hagati y'abantu, yongeye kugaruka ku bihe bibi yahuye nabyo byamubabaje.

Mu kiganiro na Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Theo Bosebabireba yagarutse ku myitwarire mibi y'abantu yo kwirengagiza bagenzi babo, nyamara bamara gupfa bagahurura baza kumushyingura, bitwaje indabo zigaragaza urukundo.

Ati 'Ibaze uje kureba umuntu wapfuye, kandi akiriho ntiwaje! Uti muturangire ni he? Ko twayobye? Ukibaza uru rukundo ruvuye hehe? Njye mperutse kujya ahantu nkabona indabo ziruta abantu!'.

Yasabye abantu gukundana no gufashanya bagifite ubuzima, kuko uwamaze kugenda biba byarangiye. Avuga ko ineza y'abantu yagira agaciro mbere y'uko umuntu agenda kuruta kuza ku kiriyo yapfuye ndetse ntacyo bikimumariye.

Theo Bosebabireba yaraye ataramiye abanya-Gicumbi mu giterane cy'umuvugabutumwa Jonathan Conrad Conrathe cyateguwe na Life Link. Ni igiterane kiri buririmbemo Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatanu. Kizasozwa kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.


Theo Bosebabireba yahishuye ko yakuze yisiga amamesa kubera ubukene


Theo Bosebabireba arashima Imana yamuhinduriye amateka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139033/yakuze-yisiga-amamesa-amara-amezi-5-adakaraba-theo-bosebasireba-ku-bihe-bisharira-yanyuzem-139033.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)